Senateri Frank Habineza, akaba n’umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, yamaganye inyandiko ziri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zimuhuza n’umugambi wo gushinga umutwe w’inyeshyamba ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Izi nyandiko zatangiye gukwirakwira ku rubuga rwa X ku wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, aho konti y’uwiyita “Africans” yatangaje ko hari amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda aherutse guhurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama y’ibanga igamije gushinga umutwe w’inyeshyamba watera u Rwanda unyuze ku mipaka y’u Burundi na Uganda.
Iyo nyandiko yari iherekejwe n’ifoto igaragaza Senateri Habineza ari kumwe na Paul Rusesabagina ndetse na Thomas Nahimana, ibintu byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, Senateri Habineza yahakanye yivuye inyuma ayo makuru, avuga ko ari ibinyoma bigamije kuyobya rubanda no kugoreka ukuri.
Yagize ati: “Icya mbere, ndi i Kigali mu Rwanda kandi uyu munsi nitabiriye inama rusange ya Sena nk’Umusenateri. Icya kabiri, ibivugwa ko ndi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mpura na Thomas na Paul dutegura ibikorwa by’urugomo nta kuri na guke kubirimo.”
Habineza yanavuze ko nta nama yigeze ahuriramo n’abo bagabo ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ashimangira ko n’ishyaka ayoboye ridahuje umurongo wa politiki na bo.
Yagize ati: “Njyewe ubwanjye ndetse n’ishyaka nyobora nta cyerekezo cya politiki duhuriyeho n’abo bagabo bombi.”
Yakomeje yibutsa ko amahame y’ishyaka ayoboye ashingiye ku kudakoresha urugomo mu bikorwa bya politiki, ihame asangiye n’umuryango mpuzamahanga w’amashyaka arengera ibidukikije Global Greens.
Senateri Habineza yasoje ashimangira ko abamushyize mu gatebo kamwe na Rusesabagina na Nahimana bagamije gusa kuyobya rubanda, asaba abantu kwitwararika amakuru anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga batabanje kugenzura ukuri kwayo.
Ibi bibaye mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje gukoreshwa mu gukwirakwiza amakuru atagenzuwe, rimwe na rimwe ashobora guteza urujijo mu baturage.










