Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda (TIR) bwagaragaje ko ruswa igikomeje kugaragara mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda, by’umwihariko ruswa ishingiye ku gitsina.
Ubu bushakashatsi bwakozwe mu 2025, bugamije kureba uko serivisi zitangwa mu nzego zitandukanye zirimo uburezi n’ubuzima.
Mu banyeshuri 1,350 babajijwe mu mashuri makuru na za kaminuza, 8% bavuze ko batanze ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo babone amanota meza.
Abandi 5% bavuze ko batanze ruswa kugira ngo bahindurirwe amasomo, mu gihe 5% by’abanyeshuri n’ababyeyi bavuze ko batanze ruswa kugira ngo bahabwe imyanya mu mashuri runaka.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyi ruswa yibasira cyane abagore n’abakobwa, bigatuma serivisi z’uburezi zitangirwa icyizere.
Dr Bruce Gashema, umushakashatsi muri TIR, yavuze ko ruswa ishingiye ku gitsina igaragara cyane muri kaminuza.
Yagize ati: “Hari aho abanyeshuri basabwa ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo bahabwe amanota meza, kwimuka, kubona imyitozo ngiro (internship), cyangwa no guhabwa amanota meza muri iyo myitozo.”

Ubushakashatsi bwanagaragaje ko mu gutanga ruswa hifashishwa cyane abakomisiyoneri.
Gashema yavuze ko uwaka ruswa atakibisaba mu buryo buziguye, ahubwo yifashisha umuhuza.
Ati: “Uwo mukomisiyoneri aba ari hagati y’utanga serivisi n’uyisaba. Muri kaminuza, hari aho usanga ari umunyeshuri warangije cyangwa undi muntu uhuza umwarimu n’umunyeshuri, bakumvikana ku manota n’aho bazahurira.”
Ibi bituma uwaka ruswa atagaragara mu bikorwa byayo, ahubwo bigakorwa mu ibanga.
Ubushakashatsi bwanagaragaje ko abanyeshuri bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bahura n’ivangura rikomeye.
Bwerekanye ko 46.1% by’abana bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe basabwa ruswa kugira ngo bemererwe kwiga.
Mu tundi turere twakorewemo ubushakashatsi, 8% by’ababajijwe bavuze ko hari ruswa itangwa kugira ngo abanyeshuri babone amanota meza.
Abandi 5% bagaragaje ruswa mu bijyanye n’ifunguro ryo ku ishuri, aho amasoko atangwa mu buryo budaciye mu mucyo.
7.8% by’ababajijwe bavuze ko abagore, abafite ubumuga, abakennye n’abafite uburwayi bwo mu mutwe bakunze guhezwa.
Hari n’abarimu batanze ubuhamya ko abakomisiyoneri bagira uruhare mu kwimura abarimu no gutanga imyanya.
Umwe yagize ati: “Hari ubwo usaba kwimurwa bakakwanga, hanyuma hakaza umuntu akakubwira ko umuyobozi yamutumye. Amafaranga uyaha komisiyoneri, si nyirubwite.”
Undi mwarimu yavuze ko i Gicumbi iki kibazo cyabaye ingutu, aho abarimu bimurwa mu buryo budasobanutse.
Ku ruhande rwa Leta, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko iri gushyiraho ingamba zo kurwanya ruswa, nubwo yemera ko imyumvire y’abantu ikiri imbogamizi.
Sylvie Uwimbabazi, Umuyobozi muri MINEDUC, yavuze ko kurwanya ruswa ari urugendo.
Yagize ati: “Ruswa ishingiye ku gitsina ni ibanga rikomeye. Hari n’abo isoni zibabuza kuyivuga. Guhindura imyumvire bisaba igihe.”
MINEDUC yavuze kandi ko ikibazo cy’abakomisiyoneri kitarabamenyekana neza, ariko ko kigiye kwigwaho hagafatwa umwanzuro.
Ubushakashatsi bwa TIR busaba ko hakongerwa ubugenzuzi, ubukangurambaga, n’uburyo bwizewe bwo gutanga amakuru, kugira ngo uburezi butangwe mu mucyo no ku buringanire.










