Ku wa 16 Kanama 2025 mu karere ka Rubavu kuri stade ya Nengo hagiye gusorezwa Iserukiramuco rya Mtn Iwacu na Muzika ririmo abahanzi barindwi.
Abafana b’umuziki nyarwanda bageze kuri Stade ya Nengo iri ku muhanda ukora ku kiyaga cya Kivu.
Ikirere kimeze neza ku buryo nta mvura ihari bitandukanye n’ijoro ryakeye ryo ku wa 15 Kanama 2025 aho umujyi wa Rubavu waguyemo imvura nyinshi.
Abahanzi bagiye gutaramira abanyarubavu barimo Riderman, King James, Ariel Wayz, Kivumbi King, Bull Dog na Nel Ngabo. Umutekano wakajijwe ahantu hose ku buryo nta kibazo gihari.
Abinjira barasakwa ubundi bakajya mu myanya ihwanye n’ubushobozi bwabo. Mu myanya y’abafite amafaranga ni ukwishyura 3000 Frw mu gihe ahasigaye ari ubuntu.
