Bamwe mu bakiliya basura amahoteri n’amacumbi (lodge) yo mu karere ka Rubavu, bavuga ko hari ubwo bahurira n’inshuti z’abo badahuje igitsina, bakaganira bagahuza urugwiro ndetse bikarangira bakoze imibonano mpuzabitsina. Mu bo twaganiriye batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko nubwo iyo mibonano iba itateguwe, bayikora kubera irari ry’umubiri.
Aba baturage bavuga ko nubwo ari abanyamadini bafite aho basengera, baba bakeka ko n’abafite ayo mahoteli n’amacumbi bashobora kuba basengana nabo, ari na yo mpamvu babikora rwihishwa nk’abagiye kuganira bisanzwe, ariko bikarangira bakoze imibonano. Kubera iyo myemerere, bavuga ko bituma batitabira gukoresha agakingirizo.
Benshi mu baganiriye n’umunyamakuru w’Impinga, bahurije ku kugura agakingirizo bibatera isoni. Hakizimana Samuel, umwe mu batinyutse gutanga ubuhamya mu izina rye, yagize ati:” Njye mbabwije ukuri ko ntashobora kujya mu iduka cyangwa kuri twa tuzu dutanga udukingirizo, ngo ntinyuke kuvuga nti ‘mumpe agakingirizo’. Uwo uhise umbona ahita amenya icyo ngiye kugakoresha, mwakogera guhurira akavuga ati ‘dore wa musambanyi’. Hari n’igihe biba bibi cyane iyo duhuriye hamwe n’abandi, bakakuryanirinzara, bati ‘uriya ni wa musambanyi.”

Abacuruza udukingirizo ndetse n’utuzu twabugenewe dutanga udukingirizo ku buntu mu karere ka Rubavu, bavuga ko usanga abadufata ari abiyemeje ndetse na bamwe mu rubyiruko ruto rufite ubumenyi ku kamaro k’agakingirizo.
Mu ruzinduko rw’akazi ishyirahamwe ry’ABASIRWA bagiriye mu karere ka Rubavu ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), basanze amwe mu mahoteli n’amacumbi atagira aho bashyira udukingirizo. Ibi bikaba imbogamizi ku bashobora gukora imibonano itateguwe, cyane cyane abifitiye imyemerere ibabuza kujya kugura agakingirizo ku mugaragaro.
Ikinyamakuru Impinga cyifuje kumenya impamvu ayo mahoteli n’amacumbi (Lodge) atagira udukingirizo mu byumba nk’uko ahandi biba bimeze, aho usanga udukingirizo dushyirwa muri tiruware z’ameza ari imbere y’ibitanda. Bamwe mu bayobozi b’ayo mahoteli bavuze ko batari bazi ko ari ngombwa, ariko biyemeza ko bagiye kujya badushyiraho, bagatumiza udukingirizo cyangwa bagasaba ababishinzwe ko babuduha ku bufatanye.
Bamwe mu baturage ba Rubavu bemeza ko agakingirizo gafite akamaro kanini, kuko karinda gutwara inda zitateganyijwe ndetse kakarinda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ikingeneye Salima yagize ati:” Gukoresha agakingirizo ntibikwiye gutera isoni. Niba umuntu adatinya gukora imibonano mpuzabitsina, nta mpamvu yo gutinya gukoresha agakingirizo. Kakarinda inda zitateganyijwe, kakarinda n’indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Umwanditsi: Alex RUKUNDO