Bamwe mu bafite utubari ndetse n’abatugana mu Mujyi wa Rubavu, barinubira ko hari utubari tumwe dufungwa nyamara hari utundi dukesha, ibyo bashingiraho basaba ko amabwiriza yubahirizwa kimwe ku tubari twose.
Bavuga ko kureka tumwe tugakomeza gukora utundi twafungiwe byaba ari akarengane.
Amakuru dukesha RBA avuga ko muri uyu Mujyi wa Rubavu, amabwiriza yo gufunga utubari saa munani asa naho atubahirizwa, hari ikindi gice wagira ngo ntikirebwa nayo.
Aha bakora nta nkomyi, niho abavuye hahandi hose hafunze berekeza maze bagakesha.
Saa cyenda n’igice z’urukerera ku kabari ka Roxy kazwi nko kwa Nyanja, urujya n’uruza ni rwose, Saga Bay ndetse na Come Again, utundi tubari RBA yagezeho yasanze naho ari uko bimeze.
Iki gice cy’utubari dukesha, moto n’imodoka niho honyine amasaha nkaya byerekera, parikingi ziruzuye, abamotari hanze baruzuye bategereje abo bacyura kandi ngo ni ibisanzwe by’aho hantu gukesha dore ko ahandi hose haba hafunze.
Twifuje kuganira na bamwe muri ba nyiri utwo tubari ntibatwemerera, gusa mu igenzura RBA yakoze ireba iyubahirizwa ryo gufunga utubari ku masaha yagenwe, yasanze hari utubari dufunga utundi tugakesha, ibyinubirwa n’abakiriya bagaheraho, basaba ko niba ari ugufunga hose hafungwe kandi niba ari ugucuruza, bakomorere bose, bitari ku bantu bamwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Murindwa Prosper, avuga ko hagiye kongerwa imbaraga mu bugenzuzi, abarenga ku mabwiriza bahanwe