Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Rickman Manrick, yasobanuye uko abahagaze mu mibereho ye y’urukundo, ndetse anagaragaza ko ari ingaragu, nubwo hakomeje kuvugwa ibihuha bivuga ko yaba yarasubiranye n’umugore we batandukanye.
Rickmana, wavugwagaho ko yaba yarakundanaga na Promise Ateete mu mpera z’umwaka washize,yatangaje ko iyo nkuru yashaje ku buryo takivugwa.
Aba bombi baherutse no kujyana muri Zanzibar, ibintu byatumye ku mbuga nkoranyambaga havugwa byinshi, ariko Rickman yasobanuye ko ari ibintu bisazwe, avuga ko ubuzima n’urukundo bigomba kuryoherwa, n’iyo bitarangirira hamwe.
Mu gihe hakomeje kuvugwa inkuru y’urukundo rushya, Rickman yanatanze ibisobanuro ku byavugwaga ko yaba akundana na TikToker Gia Nina. Yemeje ko bamaze igihe kirekire baziranye.
Yagize ati: “Gia Nina amaze igihe ari inshuti yanjye magara. Ntekereza ko kuva mu 2022, yanagaragaye muri amwe mu mashusho y’indirimbo zanjye.”
Ku ruhande rw’umuziki, Rickman yahishuye ko amaze igihe akora kuri album nshya, ateganya gushyira hanze mu gihe cya vuba.








