• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, April 8, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Richard Nick Ngendahayo yakumbuje abafana be igitaramo

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
November 4, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo, wamamaye mu ndirimbo zisingiza Imana zafashije abari bake mu gihugu no hanze cyo, yageze i Kigali nyuma y’imyaka irenga 15 aba mu Mujyi wa Dallas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yasesekaye ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki 3 Ugushyingo 2025 yakiranwe urugwiro n’ubwuzu n’abakunzi b’ibihangano bye bari baje kumwakira.

Richard nick, wari wuzuye ibyishimo byagaragara ku maso he, yavuze ko agarutse mu gihugu cyamubyaye afite intego yo gusangiza Abanyarwanda ubuhamya bwe bwo gukizwa n’umwuka w’ubuzima binyuze mu ndirimbo z’ubaka z’isana imitima.

Ati: “Nishimiye kugaruka mu gihugu cyabyaye. Numvaga mfite amatsiko yo kugera i Kigali, noneho namwe ubwanyu kuba mwaje kunyakira byanyeretse urukundo mu mfitiye, “byashimishije kubabona.”

Imyiteguro ya “Niwe Healing Concert” irarimbanyije

Richard Nick yagarutse mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura igitaramo cye cyiswe “Niwe Healing Concert” kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Iki gitaramo cyitezweho guhuriza hamwe abaririmbyi b’ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, hazaba harimo bahanzi bo mu Rwanda n’inshuti ze zo mu mahanga bazafatanya kumurikiramo ubutumwa bwiza Imana bw’isana imitima.

Amakuru yizewe avuga ko imyiteguro y’iki gitaramo irimbanyije, aho abategura bavuga ko kizaba kidasanzwe cyane ko bari gutegura aho bazakorera ku buryo hazaba hari indirimbo z’isana mitima n’ubuhamya bugaruzamo ikizere abantu.

Richard Nick Ngendahayo, yari amaze imyaka 15 aba muri Amerika. Kuva mu mwaka wa 2010, Richard yarimukiye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, aho yakomereje umurimo wo kuririmba no gukoresha impano ye mu gusakaza ubutumwa bwiza.

Mu myaka amaze hanze, yakomeje gushyira hanze indirimbo zafashije abatari bake mu by’iyobokamana nka “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha”, n’izindi zatumye izina rye rikomeza kumenyekana mu ruhando rw’abaramyi bo mu rwego mpuzamahanga.

Previous Post

Diamond Platnumz yasibye ubutumwa bushimagiza Perezida Samia Suluhu

Next Post

Abanyamerika batunguwe na Nicki Minaj wavugiye Abakirisitu bo muri Nigeria

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Mibirizi: Umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu isanamitima y’Abanyarwanda

Mibirizi: Umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu isanamitima y’Abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
6 hours ago

Munyanshoza Dieudonne uzwi cyane nka Mibirizi, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, by’umwihariko mu ndirimbo zafashije...

Senderi yongeye gusubiramo indirimbo ze zifite amateka nyuma y’imyaka 20

Senderi yongeye gusubiramo indirimbo ze zifite amateka nyuma y’imyaka 20

by MUNYANKINDI Alphonse
19 hours ago

Umuhanzi Senderi Hit uzwi mu ndirimbo zigisha uburere mboneragihugu n’izijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeye gusubiramo indirimbo ze ebyiri...

Chameleone yifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka32

Chameleone yifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka32

by MUNYANKINDI Alphonse
21 hours ago

Umuhanzi w’icyamamare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Jose Chameleone, yifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro...

Next Post
Abanyamerika batunguwe na Nicki Minaj wavugiye Abakirisitu bo muri Nigeria

Abanyamerika batunguwe na Nicki Minaj wavugiye Abakirisitu bo muri Nigeria

Eddy Kenzo yangaje ko Pallaso akiri umunyamuryango wa Federasiyo y’Abahanzi bo muri Uganda

Eddy Kenzo yangaje ko Pallaso akiri umunyamuryango wa Federasiyo y’Abahanzi bo muri Uganda

Umuhanzikazi Ava Peace yanenze imyitwarire y’abamwe mu bashumba b’amadini

Umuhanzikazi Ava Peace yanenze imyitwarire y’abamwe mu bashumba b’amadini

Al Hilal SC yifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka32
Imikino

Al Hilal SC yifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka32

by MUNYANKINDI Alphonse
April 8, 2026
Impamvu abagore benshi babyara bagaramye kandi si ko byahoze
Mu mahanga

Impamvu abagore benshi babyara bagaramye kandi si ko byahoze

by MUNYANKINDI Alphonse
April 8, 2026
Mibirizi: Umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu isanamitima y’Abanyarwanda
Imyidagaduro

Mibirizi: Umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu isanamitima y’Abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
April 8, 2026
Senderi yongeye gusubiramo indirimbo ze zifite amateka nyuma y’imyaka 20
Imyidagaduro

Senderi yongeye gusubiramo indirimbo ze zifite amateka nyuma y’imyaka 20

by MUNYANKINDI Alphonse
April 7, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.