• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Regina Daniels yavugishije benshi nyuma yo kugura inzu

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
October 28, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Regina Daniels wakinanye na Alliah Cool muri filime yitwa ‘The Waiter’ ya AY Comedian, yarikoroje muri Nigeria kubera inzu yaguze nyuma yo gutandukana n’umugabo we wigeze no kuba umusenateri bari bamaze igihe babana.

Uyu mugore ufite abana babiri yabyaranye n’uyu mugabo umurusha imyaka 39, asanzwe ari icyamamare muri sinema ya Nigeria by’umwihariko akaba yarakinnye muri ’The waiter’ yitwa Idara akaba umukozi wa hoteli yari yashimutiwemo abayobozi ufatanya na mugenzi we uba yitwa Akpos ariko amazina ye nyayo akaba Ayo Makun, mu gushashya ibyihebe biba byashimuse abayobozi.

Uyu mukobwa bivugwa ko yimukiye muri iyi nzu nshya ahunze umugabo we ashinja kumuhoza ku nkeke nubwo bafitanye abana batatu

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yaguze inzu nziza muri Nigeria, ati “Ndi umwamikazi mu nzu yanjye […] Ibi uretse kubyikorera nabikoreye n’umuryango wanjye.”

Mu 2019 uyu mukobwa yakundanye n’umugabo wigwijeho amafaranga Chinedu Munir Nwoko wamenyekanye nka Ned Nwoko akaba yarigeze no kuba umu senateri muri Nigeria.

Uyu mukobwa yakinanye na Alliah Cool muri filime ‘The Waiter’

Iki gihe uyu mukobwa wari ufite imyaka 19, byamugize umugore wa gatandatu w’uyu mugabo wari ufite imyaka 58 y’amavuko.

Mu 2020 yaje kwibaruka imfura ye n’uyu mugabo ndetse mu 2022 babyarana umwana wa kabiri.

Icyakora guhera muri Gashyantare 2025 amakuru yari yatangiye kuvuga ko aba bombi batandukanye nubwo batigeze babivugaho. Ibi byatijwe umurindi no kuba uyu mugore yarasibye konti ye ya Instagram aza kuyisubizaho yaramaze gukuraho izina ry’umugabo.

Regina Daniels yarikoroje muri Nigeria kubera inzu yamaze kugura

Ku rundi ruhande hari amakuru yavugaga ko batandukanyijwe n’uko uyu mugabo yari amaze iminsi abanye neza n’undi mukinnyi wa sinema Chika Ike byanakunze kuvugwa ko yamugize umugore wa karindwi icyakora birangira babihakanye.

Icyakora nubwo bari bamaze igihe bashyamirana, byabaye bibi mu minsi ishize ubwo uyu mugore yashinjaga umugabo we kumuhohotera agahita yahukana.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Ni umuryango wamfashije kwegerana n’Imana- Sarah Sanyu 

Next Post

Hamenyekanye igihe umuraperi Diddy azavira muri gereza

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
57 minutes ago

Mu gihe benshi bamumenyereye nk’umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda, Niyitegeka Gratien, uzwi nka Papa Sava, amaze imyaka irenga...

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
2 hours ago

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine, batangaje ko u Rwanda...

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
23 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Next Post
Hamenyekanye igihe umuraperi Diddy azavira muri gereza

Hamenyekanye igihe umuraperi Diddy azavira muri gereza

Cindy Sanyu yagiriye inama abahanzi bakiri bato

Cindy Sanyu yagiriye inama abahanzi bakiri bato

Sinema yo muri Uganda ikomeje gutera imbere ku rwego mpuzamahanga

Sinema yo muri Uganda ikomeje gutera imbere ku rwego mpuzamahanga

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira
Imyidagaduro

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro
Ubuzima

Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone
Ikoranabuhanga

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.