Ikigo cy’igihugu cy’iterambere [RDB] cyahagaritse Kings Bet Ltd, ikigo gicuruza imikino y’amahirwe.
Ku wa 25 Kanama 2025 RDB yashyize ku mbuga nkoranyambaga itangazo rimenyesha abantu bose bireba ko yahagaritse Kings Bet Ltd, nk’urwego rufite ububasha bwo kugenzura imikino y’amahirwe. Iryo tangazo rishimangira ko icyo kigo cyarenze ku mategeko agenga imikino y’amahirwe nk’uko agenwa na RDB.
Kuva iryo tangazo ryasohoka, RDB yamenyeshe icyo kigo ko kitemerewe kongera gukorera mu Rwanda. Banongeye kwibutsa abanyarwanda kutongera kugana amashami y’icyo kigo kuzageza igihe bazongera kugifungurira.
Ni itangazo rishimangira ko nibaramuka bibeshye bagakora mu buryo butemewe n’amategeko, bazahanwa kandi bamburwe burundu ibyangombwa byo gukorera ku butaka bw’u Rwanda. RDB yasabye ibigo byose bikorana nayo kureba icyo byasabye gukora ntibwitwikire ijoro ngo batange serivisi batemerewe kuko ijishyo ryayo riba ribareba.