Rayon Sports FC ikomeje kunyura mu bihe bitoroshye, by’umwihariko nyuma yo gutsindwa bikomeye na Al Hilal SC ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026.
Uyu mukino wongeye kugaragaza ibibazo byugarije iyi kipe yo mu Nzove, birimo umusaruro mucye mu busatirizi, imyitwarire y’abakinnyi bamwe ndetse n’umwuka utari mwiza hagati y’ikipe n’ubuyobozi.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yabajijwe ku makuru amaze iminsi avugwa ajyanye no guhagarika bamwe mu bakinnyi no kudahabwa umwanya n’abandi basanzwe ari inkingi za mwamba mu busatirizi.
Icyakora, uyu mutoza w’Umufaransa yanze gutanga ibisobanuro birambuye, ashimangira ko ibibazo by’ikipe bigomba gukemurwa imbere mu muryango wa Rayon Sports aho kubishyira mu itangazamakuru.

Bruno Ferry yavuze ko amakosa yakozwe mu mukino wa Al Hilal SC atakwihanganirwa, cyane cyane urebye ko ikipe yakinnye n’umunywanyi ukomeye ku rwego mpuzamahanga. Yagaragaje ko hari udukosa duto twagiye dutuma ikipe iha amahirwe abo bahanganye, bikayigiraho ingaruka zikomeye.
Ati: “Iyo ukinnye n’ikipe ikomeye, ikosa rito rishobora kuguhombya byinshi. Ni byo byatubayeho. Hari ibyo tugomba gukosora byihuse kuko dufite imikino myinshi iri imbere. Nubwo ibibazo atari byinshi cyane, akazi kari imbere ko ni kanini.”
Yongeyeho ko ikipe igiye guhindura uko ifata bimwe mu bintu by’ingenzi birimo imyitozo, imitegurire y’imikino n’imyitwarire y’abakinnyi, mu rwego rwo kugarura icyizere n’umusaruro.
Mu byo uyu mutoza yagaragaje nk’ingaruka zikomeye, harimo ikibazo cy’ubusatirizi, aho mu mukino wose wa Al Hilal SC, Rayon Sports yateye mu izamu inshuro imwe gusa.
Ibi byatumye benshi bibaza impamvu bamwe mu basatira basanzwe bamenyerewe batabonetse ku kibuga.
Mu bakinnyi batakinnye harimo Ndikumana Asman, uvugwaho guhagarikwa nyuma yo gusuzugura umutoza mu mukino wa FERWAFA Super Cup batsinzwemo na APR FC ibitego 4-1.
Hari kandi Habimana Yves na Fall Ngage, bose basanzwe ari abasatira ariko bakaba batagaragaye muri uwo mukino.
Ku bijyanye n’aba bakinnyi n’abandi bavuga ko bashobora gutandukana n’ikipe, barimo Bigirimana Abedi ukina mu kibuga hagati, Bruno Ferry yakomeje umurongo wo kudashyira hanze amakuru y’imbere mu ikipe.
Yagize ati: “Hari abakinnyi batakinnye kubera impamvu zitandukanye. Hari abireba umupira w’amaguru, hari n’izireba ubuyobozi. Ariko ibyo byose ni ibibazo bigomba kuguma hagati mu ikipe, bigakemurwa hakurikijwe impamvu ya buri wese.”
Uyu mutoza ashimangira ko gushyira hanze amakimbirane yo mu ikipe bishobora kurushaho kuyigiraho ingaruka mbi, bityo ko icy’ingenzi ari ugushaka ibisubizo birambye byafasha Rayon Sports gusubira ku murongo.
Mu kindi cyongeye gukomeza kugaragaza uburemere bw’ibibazo byugarije iyi kipe, Rayon Sports yahise itandukana na kapiteni wayo, Serumogo Ali, ashinjwa umusaruro mubi no kutuzuza inshingano ze nk’umuyobozi w’ikipe mu kibuga.
Iyi myanzuro yafashwe mu gihe abafana n’abakurikiranira hafi ruhago nyarwanda bagaragaza impungenge ku cyerekezo cy’iyi kipe yubatse amateka akomeye mu mupira w’u Rwanda.
Kugeza ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa 10 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 24, umwanya utajyanye n’ibyifuzo by’abafana bayo bamenyereye kubona ikipe yabo mu myanya ya mbere.
Ubu amaso yose ahanzwe ku mukino uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026, aho Rayon Sports izakina na Mukura VS.
Uyu mukino ufatwa nk’ingenzi cyane, kuko ushobora kuba intangiriro yo kwiyubaka bundi bushya cyangwa se ugakomeza kwerekana ko ibibazo biri mu Nzove bigikeneye igihe n’ingamba zikomeye kugira ngo bikemurwe burundu.
Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje gusaba ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi gushyira hamwe, bakibuka ko imbaraga z’ikipe ziri mu bumwe no gukorera hamwe, aho kwitana ba mwana mu bihe bigoye.










