Ishyirahamwe ry’Inganda zitunganya Filime muri Uganda (Uganda Federation of Movie – UFMI) ryarahiriye ku mugaragaro Inama y’ubutegetsi (Board of Directors) ku biro by’igihugu bishinzwe kubarura (URSB), n’igikorwa cyafashwe nk’intambwe ikomeye mu gushimangira imicungire ihuriweho y’uburenganzira mu nganda zitunganya Filime muri Uganda.
Mu ikorwa ry’iki gikorwa hanerekaniwemo bamwe mu abayobozi batowe, ndetse bahita banatangira inshingano bahawe. Bamwe mu batowe harimo, Dan Kazibwe, wamamaye cyane nka Ragga Dee, watorewe kuba Perezida w’Inama y’Ubutegetsi. Kazungirizwa na Mathew Nabwiso (P.G.U) wagizwe Vis Perezida, mu gihe Eunice Akidi we yagizwe umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi.
Muri iyi nama shya y’ubutegetsi, hatowe Komite ihoraho igamije kunoza imiyoborere, gukorera mu mucyo no kuzamura imikorere n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu rwego rwa firime.
Komite ishinzwe tekeniki n’imari izayoborwa na Joseph Osako, CPA, mu gihe komite ishinzwe ubugenzuzi n’icungamutungo (Audi and Risk Committee), ikaba izayoborwana Stephen Mucerule, CPA. Yusuf Kinene (P.G.U), azayobora komite ishinzwe Abanyamuryango n’imibanire Mpuzamahanga.
Ishyirwaho ry’aba bayobizi b’inama y’ubutegetsi byagaragaje ubushake bwa UFMI bwo guteza imbere uruganda rutunganya firime muri Uganda, gukorera mu mucyo, kurengera no guteza imbere uburenganzira n’inyungu z’abakora filime.
Iterwa ry’intabwe kandi ryitwezweho guhuza imikorere ya UFMI n’amategeko ndetse n’amabwiriza by’igihugu n’imikorere mpuzamahanga, ibi bitenganyijwe ko bizazamura iri shyirahamwe mu guharanira inyungu z’abakora firime muri Uganda.
Iyi ntambwe ifatwa nk’ikomeye UFNI itewe, kandi iyi ntambwe igaragaza ubushake bwo guharanira inyungu z’abakora firime no gushimangira ko abayobozi batowe mu nzego zitandukanye mu kuyobora firime muri Uganda.








