Umuhanzikazi wo muri Uganda Rachel K (Rachel Kiwanuka) yatangaje ku mugaragaro uko umuryango we ubanye mu mahoro nubwo bafite imyemerere itandukanye.
Rachel K yavuze ko nyina, icyamamare mu muziki wa Uganda Halima Namakula, ari Umuyisilamu w’ukuri kandi wubahiriza idini rye byimazeyo.

Mushiki we, na we wamenyekanye cyane mu muziki, Rema Namakula, na we akurikiza idini ya Islam.
Nubwo Rachel K we yiyumvamo umuhamagaro wo kuba umukozi w’Imana (minister) mu rundi rwego rw’imyemerere, yavuze ko bitigeze bibangamira urukundo n’ubufatanye bifitanye nk’umuryango.
Yashimangiye ko nyina yabahaye uburenganzira bwo guhitamo inzira y’ukwemera bashaka, icy’ingenzi ari uko umuntu agira icyo yemera kandi akagira indangagaciro ayoborwa na zo.
Yagize ati: “Mama yatubwiye ati ‘Mwemere icyo mushaka, nzabashyigikira.’ Ni Umuyisilamu w’umunyakuri kandi uhamye mu myemerere ye, kimwe na mushiki wanjye Rema.
Ariko ni bo banshyigikira kurusha abandi. Ni byiza cyane kuko icy’ingenzi ari ukugira aho uhagarara mu buzima no kugira icyo wizera.”
Rachel K yavuze ko urugendo rwe rw’umwuka ari ingenzi cyane mu buzima bwe no mu muziki akora. Asobanura ko impano ye ayifata nk’igikoresho cyo kwamamaza ibyiza by’Imana, gutanga icyizere no kuzamura imitima y’abantu binyuze mu ndirimbo ze.
Yasoje ashimangira ko urukundo, kubahana no gushyigikirana ari byo bituma umuryango wabo ukomera, kabone n’iyo baba batandukanye mu myemerere.







