Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umugabo wagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambanga amenagura ibirahuri by’imodoka ziparitse mu Mujyi wa Kigali yafashwe, hagasangwa afite ibibazo byo mu mutwe, ahita ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya CARAES i Ndera.
Aya mashusho yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambanga mu masaha aheruka, agaragaza uwo mugabo wirukankanaga abantu mu muhanda, asa n’ushaka kubakubita, mbere agafata ikintu gisa n’icyuma akajya akubita ku birahuri by’imodoka zari ziparitse, bikameneka. Ibyo byateye impungenge abaturage benshi bibaza icyari cyabaye n’icyakorwa kugira ngo umutekano ugaruke.
Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yashyize ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), yatangaje ko uwo mugabo yamaze gufatwa, hakorwa iperereza ry’ibanze rigaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Polisi yagize iti: “Umugabo wagaragaye muri aya mashusho yafashwe. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Yajyanywe mu bitaro bya CARAES i Ndera.”
Ibi bitaro bya CARAES Ndera ni byo bikuru mu Rwanda bivura indwara zo mu mutwe n’iz’imyakura. Ubuyobozi bwabyo buvuga ko umubare w’ababigana ugenda wiyongera umunsi ku wundi. Mu mwaka wa 2024/2025 wonyine, byakiriye abarwayi 119.859, biyongereyeho 17,7% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Muri abo barwayi, abahuye n’indwara zo mu mutwe (psychiatric cases) bari 66.335, mu gihe abafite indwara z’imyakura (neurological cases) bari 53.524. Iyi mibare igaragaza ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gikomeje gufata indi ntera mu gihugu, cyane cyane mu mijyi.
Mu Nyakanga 2024, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya CARAES Ndera, Frere Nkubiri Charles, yari yatangaje ko umubare w’abarwayi bakira warenze ubushobozi bw’ibitaro ku kigero cya 116%. Yagaragaje ko abarwayi benshi bakomoka mu Mujyi wa Kigali, aho bangana na 45% by’abitabira ibi bitaro.
Yongeyeho ko nyuma ya icyorezo cya Covid-19, indwara zo mu mutwe ziyongereye cyane. Ati: “Ku rwego mpuzamahanga, Covid-19 yazamuye uburwayi bwo mu mutwe ku kigero cya 30%. Natwe twabonye izo ndwara ziyongera cyane, zirimo agahinda gakabije, ubwoba bukabije ndetse n’ihungabana.”
Ibyabaye kuri uyu mugabo wamenaguye ibirahuri by’imodoka byongeye kugaragaza akamaro ko kwitaho ubuzima bwo mu mutwe, haba ku rwego rw’umuntu ku giti cye no ku rwego rw’igihugu. Abahanga mu buzima bagira inama abantu kugaragaza ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe hakiri kare, no kwirinda guheza cyangwa gusuzugura ababifite.
Polisi y’u Rwanda yashimangiye ko umutekano w’abaturage uguma wubahirizwa, kandi isaba abantu gukomeza gutanga amakuru igihe babonye imyitwarire idasanzwe ishobora guteza ikibazo, ariko banibuke ko indwara zo mu mutwe ari indwara nk’izindi, zisaba kuvurwa no gufashwa mu buryo bwa kinyamwuga.










