• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

OMS ishinja ingabo za Israeli kugaba ibitero ku bakozi n’ibikorwa byayo, Gaza

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
July 22, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ingabo za Israeli zagabye ibitero ku icumbi ry’abakozi baryo n’ububiko bukuru bwari i Deir al-Balah, mu Majyepfo ya Gaza, ku wa Mbere, tariki 21 Nyakanga 2025.

OMS ivuga ko ibyo bitero byabangamiye bikomeye imikorere yayo muri Gaza, aho ibikorwa by’ubutabazi bikomeje guhura n’imbogamizi zikomeye.

Ibisasu byarashwe ku cyicaro cya OMS inshuro eshatu. Byateje inkongi n’iyangirika rikomeye, bigira ingaruka ku bakozi n’imiryango yabo barimo n’abana.

OMS yavuze ko ingabo za Israeli zinjiye mu cyicaro cyayo, zigategeka abagore n’abana guhunga n’amaguru bajya i al-Mawasi, nubwo hari imirwano iharangwa. Abagabo, barimo n’abakozi ba OMS, barafashwe, bategekwa kuryama hasi, bamburwa imyambaro, barababazwa ndetse baterwa ubwoba n’izo ngabo.

Mu itangazo rya OMS, yacishije ku rubuga rwayo rwa X (Twitter), yavuze ko abakozi babiri bayo n’abagize imiryango yabo bafashwe ku ngufu. Umwe muri bo akaba acyari mu maboko ya Israeli.

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru wa OMS, yasabye ko uwo mukozi arekurwa ako kanya, kandi ko abakozi bayo bagomba kurindwa nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.

Isiraheli yakunze kwibasira Abanyapalestine, imfashanyo y’ibiribwa yabanke

Muri Deir al-Balah, aho ibyo bitero byabereye, habarizwa abantu ibihumbi bahunze imirwano imaze amezi 21. Bamwe bahungiye mu burasirazuba n’amajyepfo, bitewe n’amabwiriza ya Israeli yo kwimura abaturage, ivuga ko igamije gusenya ibirindiro bya Hamas.

Ariko nanone aka gace twibuke neza ko ari igicumbi cy’imfashanyo, n’aho ubuzima bw’abaturage buri mu marembera. Ariko OMS ivuga ko urwego rw’ubuzima muri Gaza “ntambaraga rugifite muguhangana n’ibibazo”: ndetse bimwe mubikoresho bitakibonekera igihe birimo lisansi, miti, n’ibikoresho by’ubuvuzi bw’ibanze, kandi ko abakomeretse n’indembe bakomeje kwiyongera.

Ububiko bukuru bw’OMS bwari mu gace kari kagenwe kwimurwamo, bwangiritse ku Cyumweru tariki 20, kubera igisasu cyateje inkongi n’iturika.

Stéphane Dujarric, umuvugizi wa Loni, yavuze ko amazu abiri ya UN yagabweho ibitero. Yogeyeho ko ingabo za Israeli zari zamenyeshejwe aho ibikorwa bya UN biri, kandi ko ayo mazu atagomba kwibasirwa.

Marwan Al-Hams, ukuriye ibitaro byo muri Gaza, yafashwe n’ingabo za Israel

Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres, yavuze ko ababajwe bikomeye n’uko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje kwagizwa, asaba ko Israel yor ohereza imfashanyo n’ubutabazi.

Ishami rya UN ryita ku mpunzi z’Abanya-Palestina (UNRWA) ryatangaje ko ibiciro by’ibiribwa byiyogereye cyane. Navuga ko bafite ibiribwa bihagije hanze ya Gaza bishobora gutunga abaturage bayo mu gihe kirenga amezi atatu, ariko hakaba hari inzitizi zkomeye mu byinjiza.

UNRWA yasabye ko “ hatagwa ubufasha bw’umutekano kugirango imfashanyo ibone uko yinjira mu gihugu.”

Mu bice bitandukanye bya Gaza, hagabwe ibitero bikomeye. Abaganga batangaje ko mu nkambi ya al-Shati, byibuze abantu 12 bahitanwe n’ibyo bitero, abandi benshi barakomereka nyuma y’uko tanki za Israel zirashe.

Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza yatangaje ko Marwan Al-Hams, ukuriye ibitaro akaba n’umuvugizi wa Minisiteri, yafashweho imbohe na basirikare ba Israel ubwo barasaga hafi y’ikigo cya Croix-Rouge Mpuzamahanga. Ndetse n,umunyamakuru Tamer al-Zaanein akabahitanywe n’icyo gitero, abandi barakomereka.

Umuvugizi wa Croix-Rouge yavuze ko bakiriye inkomere ariko ntacyo yatangaje ku buzima bwabo, anagaragaza impungenge z’umutekano w’ikigo cyabo cy’ubuvuzi.

Ku wa Mbere, ibihugu bisaga 30 byo mu Burengerazuba bw’Isi byasohoye itangazo risaba ko imirwano ihita ihagarara. Byagaragaje impungenge ku mibereho y’abaturage ba Gaza, ivuga ko ububabare bugeze ku rwego rukomeye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israeli, Gideon Saar, yamaganye iryo tangazo avuga ko igitutu gikwiye gushyirwa kuri Hamas. Naho Ambasaderi wa Leta nzuze ubumwe z’Amerika, Mike Huckabee, we yavuze ko iryo tangazo ari “ibiteye iseseme.”

Impinga

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Imurikagurisha Mpuzamahanga i Kigali ryegereje, abacuruzi n’abashoramari biteguye kuryitabira

Next Post

Umwaka utaha wa 2026 u Rwanda ruzatangira gukoresha umuti wa Lenacapavir Yeztugo urinda SIDA

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Abaturage bo mu Bugereki banze kubyara

Abaturage bo mu Bugereki banze kubyara

by Peacemaker PUNDIT
3 days ago

Ni inkuru itangaje kuyumva cyangwa se kuyibarira abantu bo mu bihugu bibyara nka kumwe bivugwa muri Bibiliya"Mubyare mwuzure isi mube...

Baltasar Ebang Engonga yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo akatirwa imyaka 8

Baltasar Ebang Engonga yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo akatirwa imyaka 8

by Alex RUKUNDO
2 weeks ago

Urukiko rwa Bioko muri Guinea Equatoriale ku wa Gatatu rwakatiye igifungo cy’imyaka umunani Baltasar Ebang Engonga, uwahoze ari umuyobozi ukomeye...

Donald Trump yizeye amasezerano hagati ya Vladimir Putin na Ukraine

Donald Trump yizeye amasezerano hagati ya Vladimir Putin na Ukraine

by Alex RUKUNDO
4 weeks ago

Donald Trump yatangaje ko yizeye ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yiteguye kugirana amasezerano ku ntambara yo muri Ukraine, mu...

Next Post
Umwaka utaha wa 2026 u Rwanda ruzatangira gukoresha umuti wa Lenacapavir Yeztugo urinda SIDA

Umwaka utaha wa 2026 u Rwanda ruzatangira gukoresha umuti wa Lenacapavir Yeztugo urinda SIDA

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma nyuma y’uko tangaje ko igihugu cye cyateye inkunga Ethiopia

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma nyuma y'uko tangaje ko igihugu cye cyateye inkunga Ethiopia

Inshingano zitegereje Minisitiri w’Intebe mushya n’ububasha ahabwa n’itegeko

Inshingano zitegereje Minisitiri w’Intebe mushya n’ububasha ahabwa n’itegeko

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
     

    Loading Comments...