Zuba Ray yagowe bikomeye no kwakira ko yakoranye indirimbo na King James ahamya ko kubwe n’ubu akibifata nk’inzozi nubwo bamaze gusohora indirimbo bahuriyemo bise ‘Ikirezi’.
Ibi Zuba Ray yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Impinga, nyuma y’uko iyi ndirimbo igiye hanze.
Yagize ati “Mu byukuri ni inzozi zabaye impamo gukura wumva umuntu, ukunda ibikorwa bye, ariko igihe kikabahuza nyine ukibona muri kumwe. Ndi umufana ukunda cyane cyane imyandikire ye, rero kuba byanshimisha ni kimwe no kuba hari agaciro cyagwa itafari yongereye ku rugendo rwanjye mu muziki ni ikindi. Ndamushimira ariko nkanashimira Imana yatumye bibaho.”
Zuba Ray wari uherutse gusubiramo indirimbo ‘Ese warikiniraga’ ya King James, yavuze ko kuba ubu afitanye indirimbo n’uyu muhanzi bimwongereye imbaraga zo gukora cyane, dore ko bimwereka ko ibyo akora hari ababinona kandi bakabishima.
Uyu mukobwa ahamya ko akwiye gukora cyane kandi ibintu byiza ku buryo atazigera akoza isoni abamwizeye.
Ati “Ni ibintu byanyeretse ko ngomba gukora cyane kandi neza ku buryo ntazakoza isoni abanyizeye, icyo nsabwa ni ugukomeza gushyira umutima ku kazi kanjye, ibi byanjyeretse ko n’ibindi bizaza.”
Iyi ndirimbo nshya ya Zuba Ray na King James yamaze kujya hanze bifashishijemo amashusho y’ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie n’umugabo we Michael Tesfay.
Avuga kuri aya mashusho, Zuba Ray yavuze ko mu by’ukuri ari iby’agaciro kuba ba nyirayo baramwemereye kuyakoresha, cyane ko babonye ahuye n’igitekerezo cy’indirimbo bari bafite.
Ati “Nyuma yo gukora indirimbo twasanze byaba byiza aribo dukoresheje mu mashusho nabo barabitwemerera, indirimbo sinavuga ko ari bo twayandikiye ni uko twabiyambaje gusa.”
Zuba Ray uherutse kwinjira muri KINA Music mu mwaka umwe gusa amaze mu muziki, amaze gusohora indirimbo eshanu zirimo Everyday yakoranye na Nel Ngabo, Ikirezi yakoranye na King James ndetse n’izindi.




