Mu ijoro rimwe ryabaye urufunguzo rw’impinduka zikomeye mu buzima bwanjye, umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yatangaje ko yiteguye gutera intambwe ikomeye yo kubaka urugo, nyuma yo kwakira agakiza mu masengesho yayobowe na Prophet Akim Hulleman. Ibi byatangarijwe mu kiganiro cyari Live kuri TikTok mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026.
Ni kiganiro cyaranzwe n’amarangamutima n’ibyishimo, Yampano yagaragaje ko yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’mukiza we, anahamya ko uwo mwanzuro wamufashije gufata icyemezo cyo gutegura ubukwe n’umukunzi we Uwineza Vava, bamaranye igihe bari mu munyenga w’urukundo ndetse rwananyuze mu bihe bikomeye.
Ubwo Prophet Akim yamubazaga niba yiteguye gukora ubukwe, Yampano yasubije adashidikanya ati: “Yego rwose! Vuba aha.” Yanahakanye ko adafite abagore benshi, ko afite umugore umwe akunda, ari we Uwineza Vava.
Prophet Akim na we yemeje ko Yampano na Uwineza Vava batigeze batandukana, n’ubwo hari amakuru yari yaracicikanye mu bantu avuga ko aba bombi batakiri mu rukundo. Yagize ati: “Abantu bari bazi ko batandukanye, ariko ntabwo batandukanye. Imana yo mu ijuru n’iyo yaribizi gusa, barakundana, ni fiancée, kandi bakeneye kuzarwubaka vuba.”
Yampano yavuze ko batigeze batandukana mu urukundo, kuko rwanyuze mubigeragezo, birimo n’amashusho yabo yagiye asakara ku mbuga nkoranyambaga, bigatera igitutu n’ihungabana mu buzima bwabo. Ariko n’ubwo byari bigoye, yavuze ko urukundo rwabo rutigeze ruhungabana.
Yagize ati: “Nta cyiza nko kugira umuntu ukunda. Nta cyiza nko kugira umuntu utekereza nyuma yawe. Nta cyiza nko kugira umuntu wibonamo, nawe akwibonamo. Nagize umugisha mpura n’umuntu ndamukunda, arankunda, turakundana.”
Uyu muhanzi yanavuze ko mu gihe bamaze bari kumwe kingana n’umwaka, bahuye n’ibintu byinshi byabagoye mu buzima bwabo no mu mibereho yabo ya buri munsi, ariko byose bikarangira batsinze. Yashimiye cyane umuryango we n’abakunzi b’umuziki we bamubaye hafi mu bihe bikomeye.
Ku bijyanye n’agakiza, Yampano yasubiyemo amagambo y’ukwemera, ayayobowe na Prophet Akim, ahamya ko yemeye Yesu Kristo nk’umwami n’umukza we, asaba imbabazi z’ibyaha bye, aniyemeza gutangira urugendo rushya rwo kwizera n’imyitwarire mishya.
Nyuma y’aya masengesho, Yampano yatangaje ko umutima we ubu ubohotse, ko yiyumva nk’uwavukitse ubwa kabiri, kandi ko ari mu myiteguro yo gukora ubukwe n’umukunzi we Uwineza Vava. Ibi byagaragaza ko uy’umuhanzi yafashe icyemezo cyo gushyira imbere urukundo, umuryango n’ukwemera, ibintu avuga ko bigiye kumuyobora mu buzima bwe bushya.








