Amakimbirane hagati y’ibyamamare bibiri bikomeye muri Hip Hop – Curtis “50 Cent” Jackson na Sean “Diddy” Combs – yongeye gufata indi ntera nyuma y’uko 50 Cent ateguye mbarankuru (docuseries) nshya yiswe “Sean Combs: The Reckoning”, yagombaga gutambuka kuri Netflix. Iyi mbarankuru ivugwaho gushobora kugaragaza amakuru mabi kuri Diddy, ndetse bamwe bakemeza ko ishobora kongera umurindi ku bibazo by’amategeko n’imanza arimo mu gihe arafunzwe. Abanyamategeko ba Diddy Basabye Netflix Kubihagarika
Diddy, ubusanzwe uzwi nk’umucuruzi ukomeye muri muzika, umuhanzi ndetse n’umushoramari, yohereje abanyamategeko be kuri Netflix basaba ko iyi mbarankuru ihagarikwa. Bavuga ko ibice biyigize harimo amashusho yibwe ndetse ko ari uburyo bwo gushyira Diddy ku karubanda no kumusebya mu gihe ari mu bibazo by’amategeko bikomeye.

Abunganira Diddy bemeza ko iyi filime igamije gukomeza kumena isura ye mu ruhame, cyane ko irimo amashusho atigeze agaragara mbere ya 2024, mbere y’uko atabwa muri yombi ku byaha bifitanye isano no gutwara abantu mu busambanyi (sex trafficking) ashinjwa.
Amakimbirane Yatangiye Cyera yaje kumera nk’asinziriye ariko ubu aragenda arushaho kubura
Nubwo ikibazo cy’iyi filime ari cyo kiri kuvugwa cyane muri iki gihe, amakimbirane hagati ya 50 Cent na Diddy si mashya. Yatangiriye mu 2006 ubwo 50 Cent yasohoraga indirimbo “The Bomb” imushinja kugira uruhare mu rupfu rwa Notorious B.I.G. Ariko n’imbere yaho mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, aba bombi bakunze guterana amagambo akarishye mu ndirimbo zabo, buri umwe yerekana ko ari hejuru y’undi mu njyana ya Hip Hop.
Ibi byakomeje kuba bibi uko imyaka yagiye ishira, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho 50 Cent akunda gushyiraho ubutumwa bumusebya. Byarushijeho gufata indi ntera nyuma yo gushyira hanze amashusho ya camera z’umutekano yo mu 2016 agaragaza Diddy akubita Cassie Ventura wahoze ari umukunzi we.
50 Cent yongeye kugira nyuma y’Ibyaha Diddy Akurikiranyweho
Mu 2024, Diddy yatangiye gukorwaho iperereza ku byaha bikomeye byo gukoresha abantu mu busambanyi, bikaba byaratumye afungwa. Kuri ubu aracyari muri gereza ndetse afite imanza za gisivile zirenga 70, aho abamurega bamushinja ihohotera. Ibi byose byabaye urwaho kuri 50 Cent, wabyifashishije kuri Instagram no kuri X (Twitter) kugira ngo akomeze kumusebya.
Kugeza ubu 50 Cent avuga ko iyi mbarankuru yakoze itagamije kumurwanya ku giti cye, ahubwo ari “uburyo bwo kwibutsa abantu ibirego bikomeye bikomeje kurangwamo mu ruganda rwa Hip Hop.”
Netflix Iri Mu Rujijo
Filime “The Reckoning” yari igizwe n’ibice bine (episodes) ikorwa 50 Cent, iyoborwa na Alexandria Stapleton, kandi yari itegerejwe na benshi. Ariko bitewe n’igitutu cy’abanyamategeko ba Diddy, Netflix yagiye mu rujijo rwo kuyirekura cyangwa kuyihagarika burundu.
Abasesenguzi b’imyidagaduro bavuga ko aya makimbirane ari yo menshi akomeye amaze igihe kirekire muri Hip Hop, kandi iyi mbarankuru ishobora kuyashyira ku rwego rushya rutigeze rugerwaho.
Nubwo benshi bifuza kureba ibyo mbarankuru ivuga kuri Diddy, ikibazo cy’uko irimo amashusho yibwe ndetse ikaba ishobora gukoreshwa mu kumusebya cyatumye isohoka ryayo rishyirwaho urujijo. Mu gihe 50 Cent akomeje kugaragaza ko ari uburenganzira bwo kumenyesha amakuru, uruhande rwa Diddy rwo ruvuga ko ari uburyo bwo kumugirira nabi.
Kuri ubu, amaso y’isi yose araheze kuri Netflix, ngo irebe niba izemera kuyisohora cyangwa ihitemo kuyihagarika mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’amategeko bikomeye bishobora kuyiniga agakanu.










