Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’abafte ubumuga mu Rwanda NCPD Bwana Ndayisaba Emmanuel, aratangaza kuva mu 2012 kugeza hamaze gukorwa byinshi bishimishije bifasha abafite ubumuga by’umwihariko ku birebana n’ibikorwaremezo. Ni mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo bateguraga icyumweru cyahariwe abafite ubumuga mu Rwanda.
Bwana Ndayisaba avuga ko nyuma y’ibiganiro na Minisiteri y’ibikorwaremezo byabaye mu 2011 aho bagaragaje impungenge abafite ubumuga bahura nazo mu kwifashisha ibikorwaremezo remezo rusange. Kuva mu 2012 ibyo bikorwaremezo byatangiye gutunganywa buhoro buhoro.
Muri ibyo bikorwa remezo bavuga harimo inyubako zagiye zubakwa mu buryo bufasha abafte ubumuga kubasha kugera aho ahabwa services yfuza muri izo nyubako. Muri izo nyubako iziri kubakwa ubu zifite ubwiherero bujyanye n’igihe bufasha abafte ubumuga kwiherera.

Uretse inyubako nanone mu modoka zitwara abagenzi zatangiye gushyirwamo uburyo bufasha abafte ubumuga. Inzira iracyari ndende kuko ubu imodoka zashyizwemo ubu buryo ni 34 gusa nazo zikorera mu mujyi wa Kigali
Bwana Ndayisaba avuga kandi ko imihanda iriho ubu ifasha abafite ubumuga ariko mu bihe byatambutse byari ikibazo.
Nubwo bimeze gutya haracyari inzitizi zirimo ko mu Rwanda hatarashyirwaho inzira z’abafite ubumuga bwo kutabona ariko yizera ko n’ubwo inzira ikiri ndende ariko nazo zizashyirwaho ko ibimaze gukorwa bifasha abafte ubumuga ari byinshi nk’uko byemezwa na Bwana Emmanuel Ndayisaba.
Izindi nzitizi zigihari harimo accessibility ku nyubako zihurirwaho n’abantu benshi zitarashyirwaho ibikorwaremezo bifasha abafte ubumuga cyane izakera nazo z’abantu bigenga.
Izindi ni imodoka zitwara abagenzi zifasha abafite ubumuga zikiri nke. Kugeza ubu ni 34 gusa kandi nazo ntizijya mu ntara
Muri iki kiganiro impuguke n’abahagarariye inzego zitandukanye bashimangiye uruhare rw’inzego zose mu kubaka umuryango uha abantu bose amahirwe angana, by’umwihariko abafite ubumuga. Iki kiganiro cyabaye mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe abafite ubumuga, mbere y’umunsi mpuzamahanga wizihizwa buri mwaka taliki 3 Ukuboza,ufite insanganyamatsiko igira iti: Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga, duteze imbere ejo heza.
Mu butumwa bwatanzwe, NCPD yashimangiye ko ubumwe n’uruhare rw’imiryango yose ari byo shingiro ryo kubaka igihugu kirangwa n’ubutabera no kubahiriza uburenganzira bwa buri wese.
Ndayisaba Emmanuel umunyamabanga nshingwa bikorwa wa NCPD yavuze ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho mu bijyanye n’uburezi, ubuzima, ubuhahirane n’itangwa ry’imitangire ya serivisi za Leta, hakiri imbogamizi zikwiye gukorerwaho mu rugendo rwo kubaka umuryango unagira buri wese.
Ati: umuryango nyarwanda ukomeje kugira intambwe ikomeye mu guha ijambo abafite ubumuga. Ariko turacyakeneye kongera imbaraga mu kurwanya imyumvire iganisha ku kudasobanukirwa, no gukuraho inzitizi zose zibabuza kugira uruhare rusesuye mu mibereho y’igihugu.
yanavuzeko muri iki cyumweru cyahariwe abafite ubumuga hagiye gukorwa ubukangurambaga kuburyo abana batiga bafite ubumuga bajyanwa mu mashuri kuko kuri ubu abana bangana ni 17302 batari kwiga.
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga yatangaje gahunda zinyuranye zizibanda ku gushishikariza inzego n’abaturage bose kumenya no kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga, ndetse no kugaragaza ubushobozi bwabo mu iterambere ry’igihugu.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’inama y’igihugu yabafite ubumuga , ku wa 3 Ukuboza hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga, aho hazabera ibirori bigamije:
- Gushima abantu n’inzego zagaragaje uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw’abafite ubumuga
- Gutangiza gahunda nshya zigamije kurushaho gushyigikira imibereho myiza yabo
- Gutangaza ibyemezo n’ingamba nshya mu rwego rw’igihugu
Uwo munsi uzitabirwa n’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, abafanyabikorwa mpuzamahanga, abikorera, n’abantu bafite ubumuga bo mu turere twose tw’igihugu, ni umunsi uzihizirizwa mu karere ka Nyabihu.









