Nyuma y’ubukwe bwe na Jean Paul, Nana yisanze mu mvururu z’ibitekerezo n’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bamushinje kwiba umugabo w’abandi. Abandi bashidikanya ku ndahiro yasezeranye. Hari n’abamwibasiye ku myambaro yambaye.
Mu kiganiro cya Live yakoreye ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’umugabo we, Nana yafashe umwanya wo gusubiza no kwisobanura ku byari bimaze iminsi bivugwa.
Yatangiye ahakana yivuye inyuma iby’uko yaba yaribye umugabo w’abandi. Yavuze ko umugabo we atari ufite undi mugore, kandi ko nta muntu n’umwe wigeze uzana ikirego kigaragaza ibivugwa.
Ati: “Ubundi umugabo ni ihene yo kwiba? Umugabo wanjye nta mugore yari afite.”
Ku bijyanye n’indahiro yavuze nabi agira ati “Nemeye ku gahato”, Nana yavuze ko atari agahato na gato. Yasobanuye ko yari afite ubwoba bwinshi, bituma yibeshya mu mvugo, ariko ko yahise akosorwa agasubiramo indahiro nyayo.
Yagize ati: “Nari nishimye ariko mfite ubwoba. Nibyo byanteye kwibeshya, si uko nari nategetswe.”
Hari n’abavuze ko yasezeranye agamije gushaka visa, bavuga ko umugabo we ari umudiyasipora. Nana yabihakanye, avuga ko umugabo we atari uwo mu mahanga, kandi ko nta mugambi wo kujya gushakira ubuzima hanze igihugu bafite.
Ku bavuga ko umugabo we afite abana benshi, Nana yavuze ko byarenze urwenya. Yatangajwe n’uwanditse ko umugabo we afite abana 68, avuga ko ibyo ari ibihuha bidafite ishingiro.
Ati: “Kubyara cyane si icyaha, ariko ibyo bavuga ni ugukabya.”
Ku myambaro yambaye ku munsi w’ubukwe, Nana yavuze ko nta tegeko rimubuza kwambara icyo yumva kimubereye. Yavuze ko wari umunsi wihariye, kandi ko yahisemo imyambaro yumvaga imwubahisha kandi imushimishije.
Yanagarutse ku mpamvu indahiro yasezeranywe mu Cyongereza. Yavuze ko umugabo we azi kuvuga Ikinyarwanda, ariko atazi kugisoma no kucyandika, bityo hakaba hari impamvu yumvikana yo guhitamo ururimi yumvaga amworoheye.
Ati: “Mwifuzaga ko asoma nabi? Nanjye mwari mwanyihaye.”
Iki kiganiro Nana yagikoresheje nk’umwanya wo guhosha impaka no kugaragaza ko ubukwe bwe atari inkuru y’ibihuha, ahubwo ari icyemezo cyafashwe ku bushake no mu rukundo.
Yasoje asaba abantu kugabanya guca imanza, bakubaha amahitamo y’abandi, cyane cyane mu bihe by’ingenzi nk’ubukwe.








