Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko atajya ahangayikishwa n’ibyo kwambara igihe agiye gukora igitaramo (concert) ndetse n’indi minsi, ku buryo hari n’igihe atamenya icyo azambara. Avuga ko akunda guseka cyane, akaba yarakuriye mu muryango wishimye kandi wiyoroshya.
Ati: “Ku gitanda cyanjye hakunze kuba hari agatabo nandikamo n’iyo byutse.” Yakomeje avuga ati: “Ijoro ryanjye ndarikunda, kubera ko ndigiriramo umugisha wo gusurwa n’Imana. Ndarota, kandi rimwe na rimwe nkarota ibintu bifiteye umumaro; Imana ihamera ubutumwa, ndetse nkabasha no kubona icyerekezo gishya.”
Yakomeje agira ati: “Buri gihe mfata umwanya wo gusenga, hanyuma nkaryama niteguye nk’ikintu, maze koko Imana ikampa umurongo ukwiye. Ijoro ryanjye ndaryubaha.”
Yongeyeho ko agira impano eshatu, ati: “Ngira impano yo kurota kuko ibyo mbonye mu nzozi biraba. Ngira impano y’ijambo ry’Imana kandi nkunda kurisoma cyane, kuko rifasha kwandika indirimbo no kuzitegura ibihangano byanjye. Ndi umuhanzi, ariko ubundi nakabaye ndi umuvuga-butumwa; gusa ubwo buvuga-butumwa mbunyuza mu ndirimbo.”
Mbonyi yavuze ko byinshi mu buzima bwe abyigumanira. Ibi yabigarutseho mu kiganiro umwe kuri umwe (one-on-one) yagiranye na Taikun Ndahiro. Abajijwe niba Imana yaramuhamagaye, yagize ati: “Yego, Imana yampamagaye nkiri ku ishuri Inyanza. Nagize inzozi, Imana imbwira ko nitwa Mbonyicyambu Israel. Ariko bitewe n’uko icyo gihe nari nkiri muto, numvaga ayo mazina ari ay’abantu bakuze.”
Yakomeje agira ati: “Nashatse andi mazina byenda gusa, niyita Mbonyifura Eric. Ariko nyuma Imana yaje kongera kunsanga mu nzozi, impamagara muri rya zina, iti: ‘Si wowe witwa Mbonyicyambu?’ Ndasubiza nti: ‘Yego.’”
Yasoje avuga ko Imana yamubwiye ko izamugira icyambu cy’abantu benshi kuri iyi si. Ati: “Nari nkiri muto, ariko mbyutse numvise ubwo butumwa atari ubutumwa busanzwe; numvise muri njye bufite imbaraga kandi buteye ubwoba, biragira nkuze ryazina Imana yari yanyise.”







