Umuhanzi Mutebi Ramanthan, wamamaye ku izana rya Lord Bitemu, yatangaje ko ateganya kujyana mu inkiko ibyavuye mu matora y’abadepite biyamamarije kuyobora umujyi wa Nansana.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Lord Bitemu yavuze ko ari kwitegura gutanga ikirego arega aho azabarega Komisiyo y’Amatora ya Wakiso, ashimangira ko ari we watsinze amatora ariko akibwa amajwi ibanga.
Iyi myanya yahawe Zambaali Bulaasio Mukasa, Lord Bitemu avuga ko iyi komisiyo itatangaje ukuri kw’ibyavuye mu matora.
Yanasobanuye ko itsinda rye ry’abanyamategeko riri gukusanya ibimenyetso n’inyandiko zikenewe kugira ngo babone uko batanga ikirego cy’amatora mu gihe iminsi 14 itarashira ngo ikirego gitetshwe agaciro.
Yagize ati: “Sinzemera ko amajwi yanjye bayanyiba,” agaragaza ko ashaka gusubirana amajwi ye cyagwa hakarebwa uburyo bwo gusubiramo kubara amajwi buciye mu mucyo, ndetse avuga ko aribyo byaba bimukwiye.
Muri iki kiganiro yagarutse ku mwuga we w’ubuhanzi, Lord Bitemu yijeje abafana be ko atagiye kureka umwuga w’ubuhanzi. Yavuze ko n’ubwo ibihe by’amatora bisaba imbaraga nyinshi, afite imishinga myinshi shaka hukora irimo gukora indirimbo shya shay ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.







