Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umubyeyi wo mu Karere ka Musanze ukurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umwana we w’imyaka 11 amutwikishije ipasi ku mubiri, mu gikorwa kinyuranyije n’amategeko arengera uburenganzira bw’abana.
Uyu mwana yigaga ku Kigo cya Notre Dame de Fatima giherereye mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza. Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko uyu mwana yavuye mu rugo ajya ku ishuri atazi ko uwo munsi wari umunsi w’ikiruhuko cy’Intwari, maze agaruka mu rugo atinze. Ibi byarakaje nyina, ahitamo kumuha igihano gikomeye kirimo kumutwika ipasi ku kibuno.

Bikimenyekana, ubuyobozi bw’ikigo uyu mwana yigagaho bwahise bufatanya n’abaturage n’inzego z’ibanze, buhamagara inzego zibishinzwe kugira ngo uyu mwana ahabwe ubuvuzi bwihuse. Yajyanywe kwa muganga, aho yahawe ubuvuzi bw’ibanze, ndetse n’abaganga batangaza ko ubuzima bwe butari mu kaga ariko afite ibikomere byatewe n’iyo hohoterwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpenge, Ali Niyoyita, yemeje aya makuru, avuga ko inzego z’ibanze zafashe iya mbere mu gutabara uyu mwana no kumugeza kwa muganga. Yongeyeho ko nyina w’umwana yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu Karere ka Musanze, mu gihe iperereza rikomeje.
Iyi nkuru yongeye kugaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abana rikomeje kugarukwaho n’inzego z’ubutabera, aho ubuyobozi bwibutsa ababyeyi n’abarezi ko igihano cyose gishyirwa ku mwana kigomba kuba kijyanye n’amategeko kandi kitarimo ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Itegeko rihana ihohoterwa rikorera abana riteganya ibihano bikomeye ku babigiramo uruhare, harimo no gufungwa n’amande.
Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zirakangurira abaturage gutangira amakuru ku gihe, kugira ngo ihohoterwa ry’abana rikumirwe hakiri kare, kandi ababigiramo uruhare baryozwe ibyaha byabo imbere y’ubutabera.










