Rayon Sports yagaruye inseko ku bafana bayo itsinze AS Kigali igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2025/2026, wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Gashyantare 2026.
Uyu mukino wari ufite igitutu kinini ku ruhande rwa Rayon Sports, yari imaze imikino itanu yikurikiranya idatsinda mu marushanwa yose. Gutsinda AS Kigali byari ngombwa cyane mu kongera icyizere no gusubira ku murongo mwiza w’amanota.
Rayon Sports yatangiye umukino ishaka igitego hakiri kare, aho ku munota wa kabiri Sindi Paul Jesus yateye ishoti rikomeye nyuma yo guhabwa umupira na Mugisha Didier, ariko rinyura ku ruhande rw’izamu gato cyane. Murera yakomeje gusatira binyuze ku bakinnyi bayo bo hagati barimo Ndikumana Asman, nubwo amahirwe yabonetse atabyajwe umusaruro.

AS Kigali nayo yagerageje kwinjira mu mukino buhoro buhoro, ariko amahirwe yabonye ntiyashoboye gutungurwa neza. Ku munota wa 36 ni bwo Rayon Sports yabonye igitego cyatandukanyije impande zombi, ku mupira wa kufura watewe na Emery Bayisenge ugakubita igiti cy’izamu, umupira usanga Mugisha Didier awusunikira mu nshundura, atsinda igitego rukumbi cy’umukino.
Nyuma y’iki gitego, AS Kigali yagerageje kwihimura vuba binyuze ku ishoti rya Ntirushwa Aime, ariko rinyura munsi y’izamu gato cyane, igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakoze impinduka agamije gushaka ibisubizo. Rayon Sports yinjije Aziz Bassane wari umaze igihe adakina, mu gihe AS Kigali nayo yashakaga kwishyura. Nubwo AS Kigali yagiye ibona uburyo butandukanye burimo ishoti rya Dusabimana Olivier ‘Muzungu’, izamu rya Rayon Sports ryakomeje kwihagararaho.
Rayon Sports nayo yagerageje gushaka igitego cya kabiri binyuze kuri Bigirimana Abedi, ariko umunyezamu wa AS Kigali aritabara.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze 1-0, ishimangira intsinzi yari ikenewe cyane. Iyi ntsinzi yahise ituma Murera ifata umwanya wa gatandatu n’amanota 29, inasubiza icyizere abafana bayo bari bamaze iminsi mu gahinda.










