Umuhanzikazi akaba na Producer, Kanoheri Christmas Ruth wamamaye cyane nka Chrisy Neat, yatangaje ko imyaka ine yamaze akorera muri Studio Ibisumizi ya Riderman yamubereye umusingi ukomeye w’iterambere ry’umwuga we w’umuziki, aho yakuye ubumenyi, ubunararibonye n’icyizere byamufashije kwiyubaka nka Producer w’umugore wa mbere mu Rwanda.
Umuhanzikazi akaba na Producer, Kanoheri Christmas Ruth uzwi nka Chrisy Neat, yatangaje ko imyaka ine yamaze akorera muri ‘Studio’ Ibisumizi ya Riderman yamubereye inkingi ikomeye mu rugendo rwe rw’umwuga w’umuziki, cyane cyane mu gutunganya indirimbo no gushyira mu bikorwa ubumenyi yavanye mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo.
Chrisy Neat yabitangarije mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, agaruka ku byaranze imyaka ine yamaze akorana n’umuraperi Riderman, mbere yo gusoza uwo muhigo akerekeza ku bufatanye bushya ari kugirana na StoryKast, aho akomeje umwuga we wo gutunganya indirimbo no gukora soundtracks.
Chrisy Neat uherutse gusohora indirimbo “Ndakumbuye” yakoranye na Bill Ruzima, ni we mugore wa mbere mu Rwanda witinyutse akinjira mu mwuga wo gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi (Music Production), mu rwego rwo guca imyumvire yari isanzwe ivuga ko uyu mwuga ugenewe abagabo gusa.
Umunyamuziki yavuze ko nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rya Muzika rya Nyundo, yafashe icyemezo cyo kwinjira mu mwuga wo gutunganya indirimbo, nubwo byari bigoye cyane kwemeza abahanzi ko ashoboye kuba ‘Producer’, bitewe n’uko yari akiri muto kandi ari umugore.

Agaruka ku kamaro k’imyaka ine yamaze akorera mu Ibisumizi, Chrisy Neat yagize ati: “Ni imyaka yambereye umusingi w’urugendo rwanjye. Kubera ko hampaye guhura n’abantu benshi batandukanye, kandi harananyura cyane. Hanyereka ko nshoboye, kubera ko mbere hari abantu benshi nari mfite amahirwe yo kuba nahura nabo, ariko igihe nakoreye muri ‘studio’ Ibisumizi, umuntu yaribazaga ngo ibyo ari byo byose ntabwo yakorera muri ‘studio’ ibisumizi adafite ubushobozi.”
Akomeza agira ati “Ibyo rero byamfashije, kandi biranyohereza. Kubera ko ari njye mugore wa mbere wari utangiye uru rugendo byansabaga gusobanura cyane. Gukorera mu ‘Ibisumizi’ byaranyohereye cyane mu gutanga ibisobanuro, kubera ko Riderman afite izina rikomeye […].”
Yakomeje avuga ko kuba yarakoranye na Riderman byamufashije no mu guhangana n’imbogamizi zijyanye no gusobanura umwuga we nk’umugore wa mbere winjiye muri uyu murimo.
Chrisy Neat yanagaragaje ko atakuye kuri Riderman gusa amahirwe y’akazi, ahubwo yanamwigiyeho amasomo y’ubuzima n’imikorere ya buri munsi.
Ati: “Namwigiyeho ibintu byinshi. Icya mbere namwigiyeho, ni ukutita ku byo abantu bakuvugaho ku ruhande, ahubwo ugakora ibintu ubona ko ari byiza gukora. Niba ari umuziki ukumva uwukunze, witegereza ngo abantu barabivugaho iki. Ni ikintu gikomeye namwigiyeho. Ikindi, ni ukutitinya.”
Uyu muhanzikazi akaba na Producer akomeje urugendo rwe rwo kwagura umwuga we ndetse ari kwerekwa urukundo rwinshi mu njyana gakondo, aho ashimangira ko yifuza gukomeza kubera urugero abakobwa n’urubyiruko bashaka kwinjira mu mwuga w’umuziki, by’umwihariko mu bijyanye no gutunganya indirimbo.








