• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ikoranabuhanga

MTN Rwanda mu myiteguro yo kwakira murandasi ya 5G mu Rwanda.

admin by admin
November 6, 2024
Reading Time: 2 mins read
A A
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yari yitabiriye iki gikorwa
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umuyobozi Ushinzwe ibya Tekinike muri MTN Rwanda, Gakwerere Eugene, yahamije ko iyi sosiyete iri mu murongo wo kwitegura kwakira internet ya 5G mu Rwanda.

Ni ingingo yakomojeho ku wa 04 Ugushyingo 2024, ubwo ubuyobozi bwa MTN Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo bamurikiraga Umujyi wa Kigali, ibikorwa byari bimaze imyaka ine bijya mbere byo kuvugurura iminara y’itumanaho y’iyi sosiyete.

Mu 2020 nibwo iyi sosiyete y’itumanaho yatangiye gahunda yo kuvugurura imiyoboro yayo y’itumanaho mu Rwanda mu rwego rwo guha umusingi ikoranabuhanga rishya rigenda ryaduka. Ni ibikorwa byatangiriye mu Mujyi wa Kigali.

Magingo aya iminara 447 yose yo muri uyu mujyi yamaze kuvugururwa ku rugero rwa 100%.

Gakwerere Eugene, yavuze ko “Kuba iminara yose yaravuguruwe ntiwavuga ko ibibazo byose by’ihuzanzira byakemutse […] ahakiri utwo tubazo turizeza ko tuzaba twarangiye muri Werurwe 2025.”

“Kuva uyu munsi kugeza mu Ukuboza, tugiye kongeraho iminara 80 ku yo twari dusanganywe, umwaka utaha dufite intego yo kongeraho iminara 100. Hanze ya Kigali kugira ngo tube twarangije hose [kuvugurura iminara] ni intego twihaye kugeza muri 2027.”

Ku ngingo yo kuba aya mavugurura ari gukorwa muri gahunda yo kwitegura kwakira internet ya 5G, Gakwerere yavuze ko “Aya mavugurura ni uguha umusingi ngo tubone ikoranabuhanga rishya rya 5G, 6G n’izindi tekinoloji, ibi bikorwa si uguca amarenga ahubwo niyo nzira turi kuganamo.”

Imibare ya MTN Rwanda igaragaza ko 54% by’abakoresha telefoni zigezweho, ni ukuvuga abahura n’ikoranabuhanga rigezweho mu Rwanda, bari muri Kigali.

Muri Kigali kandi, abafatabuguzi b’iyi sosiyete bahabwa serivisi z’ihuzanzira zinoze ku rugero rwa 99.5%.

Mu mijyi yunganira Kigali [muri MTN babara imijyi 18], serivisi z’ihuzanzira ziboneka ku rugero rwa 88% mu gihe mu bindi bice by’igihugu ziboneka ku rugero rwa 82%.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Ericsson Rwanda, itanga ibikoresho byifashishwa ku minara y’itumanaho, Kabandana Jack, yavuze ko kugeza ubu nta kintu kibura ngo 5G igere mu Rwanda.

Ati “Twe nk’abafundi ubumenyi turabufite, turiteguye rwose gutanga ubwo bufasha.”

Yagaragaje ko kwakira iyi internet bisaba uburenganzira ‘spectrum’ butangwa na RURA n’ibikoresho by’ibanze kandi ibyo bikaba bitagorana kuboneka.

MTN igaragaza ko kuba abantu bakoresha internet ya 4G bariyongereye ari ikimenyetso cy’uko n’iya 5G mu gihe izaba yatangiye gukora mu Rwanda bazayikoresha kandi ku bwinshi.

MTN Rwanda yateganyaga gushora miliyari 31 Frw mu kuvugurura iminara muri uyu mwaka wa 2024 gusa.

Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya gatatu muri Afurika mu kugira internet yihuta, rukaza mu bihugu 16 ku ruhando mpuzamahanga.

Iyo hakozwe isesengura rigaragaza ko abantu bafite telefoni zifite ubushobozi bwo kwakira 5G, biyongera buri mwaka ku kigero cya 10% na 15%.

Mu Ukwakira 2023, u Rwanda rwakorewemo igerageza rya mbere rigamije gutanga internet ya 5G iturutse ku byuma by’ikoranabuhanga mu by’itumanaho bishyirwa mu kirere.

Iryo gerageza ryagaragaje ko ikoranabunga ry’ikigo Softbank cyo mu Buyapani cyarikoraga ryatanze internet ya 5G nibura mu gihe cy’iminsi 73 riri mu kirere.

Umuyobozi Ushinzwe ibya Tekinike muri MTN Rwanda, Gakwerere Eugene, yahamije ko iyi sosiyete iri mu murongo wo kwitegura kwakira internet ya 5G mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yari yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Ericsson Rwanda, itanga ibikoresho byifashishwa ku minara y’itumanaho, Kabandana Jack, yavuze ko kugeza ubu nta kintu kibura ngo 5G igere mu Rwanda

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yashimye umusanzu MTN ikomeje gutanga mu iterambere ry’imibereho y’abaturage binyuze mu guteza imbere ikoranabuhanga
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza, Urujeni Martin, yishimiye igikorwa cy’ivugururwa ry’iminara ya MTN Rwandae

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

i Nyagatare, Ikiraro cyo mu kirere cyatashywe cyuzuye gitwaye miliyoni 190 Frw.

Next Post

FERWAFA yateye mpaga APR FC mu mukino wayihuje na Gorilla FC

admin

admin

IZINDI NKURU WASOMA

Strike vs Claim

Amategeko mashya ya Copyright kuri YouTube mu 2025

by Impinga Media
1 week ago

Niba ukora content kuri YouTube cyangwa uteganya gutangira, hari ibintu by’ingenzi ugomba kumenya ku bijyanye na YouTube Copyright. Abakora videwo...

Hatangijwe gahunda yo gukosora no kwemeza imyirondoro y’Abanyarwand

Hatangijwe gahunda yo gukosora no kwemeza imyirondoro y’Abanyarwand

by Alex RUKUNDO
1 month ago

Ku wa 7 Kanama 2025, hatangijwe ku mugaragaro igikorwa kizwi nka ‘pre-enrollment platform’ cyo kwemeza umwirondoro w’Abaturarwanda usanzwe mu irangamimerere...

BIME AMATWI Ubukangurambaga

RURA n’abafatanyabikorwa batangije “BIME AMATWI” mu guhashya uburiganya bwo kuri telefoni.

by Joe sure GASORE
1 month ago

"BIME AMATWI" ni ubukangurambaga bushya bwatangijwe na RURA ku bufatanye na BNR, RIB, Polisi y’u Rwanda n’ibigo by’itumanaho, bugamije kurwanya...

Next Post
FERWAFA yateye mpaga APR FC mu mukino wayihuje na Gorilla FC

FERWAFA yateye mpaga APR FC mu mukino wayihuje na Gorilla FC

Eugene Anangwe wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yakeje  Perezida Kagame.

Eugene Anangwe wahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda yakeje Perezida Kagame.

Uko byagenze ngo Mutuyeyezu Oswald (Oswakim) abe umunyamakuru mwiza w’umwaka wa 2024

Uko byagenze ngo Mutuyeyezu Oswald (Oswakim) abe umunyamakuru mwiza w’umwaka wa 2024

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
     

    Loading Comments...