• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, March 7, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Miss Mutesi Joll ukunzwe mu Rwanda ni muntu iki??

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
October 25, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Miss Mutesi Jolly, ukunzwe cyane mu rwanda ufatirwaho icyitegererezo n abandi bakobwa, uherutse kugura imodoka ihagaze miliyoni zigera muri 400  ni muntu ki ni mwene nde?.

‎Mutesi Jolly yavutse tariki 15 Ugushyingo 1996, avukira mu gihugu cya Uganda. Azuzuza imyaka 29 muri uyu mwaka.

‎Mutesi Jolly avuka kuri Serwiri Sylver na Ingabire Immaculee, ni umwana w’umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, abakobwa batatu ndetse n’abahungu batatu.

‎Mutesi Jolly amashuri y’incuke yayize mu kigo kitwa Baby Angel Nursery School, amashuri abanza ayiga mu kigo cya Hima Primary School kugera mu mwaka wa gatanu, hanyuma umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza awiga mu Rwanda, mu kigo cya Remera Academy ya mbere.

‎Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyize ku kigo cyitwa Kagarama Secondary School giherereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, hanyuma icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye acyiga muri King David Academy, aho yize mu ishami ry’Amateka, ubukungu, n’indimi (History, Economy and Litterature). Yarangije amashuri yisumbuye muri 2015, amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye akaba yaragaragaje ko yatsinze n’amanota yo hejuru, agira 67 kuri 73.

‎Ubwo yigaga mu mwaka wa nyuma w’amashuro yisumbuye, yitabiriye amarushanwa ya Young Enterpreuneurs Debate Championship yahuje ibigo by’amashuri yisumbuye na za Kaminuza, Mutesi Jolly abasha kwegukana umwanya wa kabiri mu bigo by’amashuri yisumbuye.

‎Miss Mutesi Jolly, yabaye Nyampinga w’u Rwanda wa gatanu watowe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, akaba yarambitswe ikamba tariki 27 Gashyantare 2016.

‎Tariki ya  16 Mutarama 2020 Miss Mutesi Jolly yahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya  Kaminuza muri Makerere University muri Uganda imwe mu zikomeye mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, mu ishami ry’Ububanyi n’Amahanga ‘International Relation’.

‎Mutesi Jolly, avuga ko yagiye mu marushanwa ya Miss Rwanda yabyiyemeje kandi yamaramaje kuzegukana ikamba, gusa agitangira avuga ko yahuye n’imbogamizi y’abantu bitiranyije ibyo yatangaje, bagatangaza mu bitangazamakuru igisekuru cye mu buryo butandukanye n’ubwo yavuze, bakavuga ko akomoka ku mwami Kigeli IV Rwabugiri nyamara we uwo yavuze ari Kigeli III Ndabarasa.

‎Nk’uko yabisobanuriye umunyamakuru wa inyarwanda, ubusanzwe ni Mutesi Jolly wa Serwiri, wa Budeyi, wa Mushi, wa Rwamarage, rwa Ndirima, ya Mushikazi, wa Semugaza, wa Kigeli III Ndabarasa. Gusa uyu Kigeli III Ndabarasa, nawe afitanye isano na Kigeli IV Rwabugiri, kuko Rwabugiri ari ubuvivi bwa Ndabarasa.

‎Mutesi Jolly akunda igisirikare cyane nkuko yabibwiye ikinyamakuru Inyarwanda aho yagize ati”abasirikare ni abantu bakunda igihugu kandi gukunda igihugu ni indangagaciro z’ubutwari.”

‎Mu muryango wa Jolly harimo abasirikare bakomeye nkuko abyivugira akomeza agira ati”Lt General Fred Ibingira ni umwe mu basirikare bo mu muryango wanjye. Papa wanjye na Papa wa Ibingira baravukana, ubwo urumva duhuje sogokuru. Hanyuma uwitwa Lt Colonel Safari Edgar we ni mukuru wanjye wo kwa data wacu, ba papa bacu baravukana.

‎Ejo bundi kw’itariki 18/10/2025 nibwo Miss Mutesi Jolly yerekanye imodoka nshyashya yaguze yo mu bwoko bwa Benz G63 ibarirwa mugaciro ka Miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda. Icyo gihe byatunguye benshi binavugisha benshi kumbuga nkoranyambaga.

‎Uretse kuba uyu mukobwa afite ikamba rya Nyampinga wa 2016, anabitse igikombe cy’umugore/umukobwa uvuga rikijyanya ‘Female celebrity influencer of 2019’.

‎

Share2Tweet1Send
Previous Post

Rev Dr Antoine Rutayisire mufata nka mwarimu w’ubuzima – Ama G The Black

Next Post

Senderi International Hit yasusurukije abaturage ba Nyagatare

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Umwuka mubi hagati ya Alien Skin na Yung Mulo ukomeje gufata indi ntera

Umwuka mubi hagati ya Alien Skin na Yung Mulo ukomeje gufata indi ntera

by Alex RUKUNDO
13 minutes ago

Umwuka mubi hagati ya Yung Mulo na Alien Skin ukomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko Mulo atangaje ko umuyobozi wa...

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
21 hours ago

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje impamvu atari kwiyiriza nk’abandi bisilam mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, avuga ko afite...

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
22 hours ago

Umuhanzi w’Umunya-Kenya Karelina ari kwiyubaka buhoro buhoro mu ruhando rw’umuziki, aho akoresha ururimi rw’Igikuyu n’Icyongereza mu buryo bugaragara nk’ubutateguwe, ahubwo...

Next Post
Senderi International Hit yasusurukije abaturage ba Nyagatare

Senderi International Hit yasusurukije abaturage ba Nyagatare

Audrey Eckert niwe wegukanye ikamba rya ‘Miss USA 2025’

Audrey Eckert niwe wegukanye ikamba rya ‘Miss USA 2025’

Ni umuryango wamfashije kwegerana n’Imana- Sarah Sanyu 

Ni umuryango wamfashije kwegerana n'Imana- Sarah Sanyu 

Umwuka mubi hagati ya Alien Skin na Yung Mulo ukomeje gufata indi ntera
Imyidagaduro

Umwuka mubi hagati ya Alien Skin na Yung Mulo ukomeje gufata indi ntera

by Alex RUKUNDO
March 7, 2026
Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan
Imyidagaduro

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina
Imyidagaduro

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala
Imyidagaduro

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.