Mary Nambwayo asa nu watangiye ubuzima bushya mu rukundo nyama yo gutandukana n’uwahoze ari umugabo we Suuna Ben mu mwaka wa 2025, ibintu byavuzwe cyane mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda.
Aba bombi bigeye bagaragaye cyane mu binyamakuru umwaka ushize ubwo umubano wabo wazagamo agatotsi bikagera n’aho bivuga mu bitangazamakuru bitandukanye. Intandaro y’ukutumvikana kwabo yaturutse ku mutungo, by’umwihariko inzu iri Entebbe.
Nambwayo yavugaga ko mu iyubaka ry’iyo nzu yabigizemo uruhare kandi rukomeye, bityo ko agomba kugira icyo ayibonaho. Ku rundi ruhande, Suuna Ben we yashimangiye ko iyo nzu ari iye bwite, ko yayubatse ku mbaraga ze nta ruhare rwa Nambwayo ayifiteho.
Aya makimbirane yakomeje gufata indi ntera, atuma itangazamakuru ribyinjiramo cyane, ari na bwo byaje kurangira batandukanye ku mugaragaro.
Nyuma y’igihe ibintu bisa n’aho bitangiye gutuza, Nambwayo yagaragaje ko yongeye kwisuganya. Mu mpera z’umwaka ushize, yahawe ikibanza ndetse n’inzu nshya n’umucuruzi w’imitungo itimukanwa, wamufashije kwikura muri ayo makimbirane no gutandukana n’uwahoze ari umugabo we mu mahoro.
Kuri ubu, bigaragara ko yongeye gusubira mu rukundo.
Mu rukerera rushyira kuri uyu munsi, Nambwayo yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook amafoto agaragaza ko hari impinduka nshya mu buzima bwe bw’urushako.
Muri bumwe mu butumwa yanditse kuri Fecebook yagize ati: “Umugabo wanjye yahisemo kungira umugore we byuzuye mu rugo rwe.”
Nubwo yahisemo kudatangaza amazina cyagwa ngo agaragaze amafoto y’umugabo we twavuga mushya, ubutumwa bwe bwagaragazaga neza ko Mary Nambwayo atakiri mu bwigunge.
Kugeza ubu, uwo mugabo ntaramenyekana cyagwa ngo atangazwe, ariko ukurikije uko byagiye bigenda mbere, bishobora guta igihe gito hagatangazwa andi makuru mashya.







