Mu Ukuboza 2024, ibitangazamakuru birimo BBC byatangarijwe n’abashinzwe ubutasi bwa Ukraine ko bwishe Jenerali w’Uburusiya Igor Kirillov. Wishwe arashwe mu murwa mukuru Moscow, mu gitero cyo ku itariki ya 12 Ukuboza.
Nyuma y’amezi make, ku itariki ya 4 Mata 2025, undi muyobozi ukomeye mu gisirikare cy’Uburusiya, Jenerali Yaroslav Moskalik, na we yiciwe i Moscow mu gitero cy’igisasu cyari cyatezwe mu modoka. Leta y’Uburusiya yahise ishinja Ukraine kuba inyuma y’icyo gitero, n’ubwo Ukraine yo itigeze igira icyo itangaza ku mugaragaro.
Nubwo ibitero nk’ibi bikomeje, ubutasi bwa Ukraine (SBU) hamwe na Polisi y’iki gihugu, ntibyigeze byigamba izo mpfu cyangwa ngo bagire icyo batangaza ku mugaragaro. No ku bwicanyi bushya bwakorewe Col Voronych, SBU ntiyigeze igira icyo ibivugaho.
Itangazo ryasohowe na Polisi ya Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine, ryemeje ko abapolisi bageze ahabereye ubwo bwicanyi bagasanga umurambo w’umugabo warashwe isasu. Polisi ivuga ko igikomeje ari iperereza rigamije kumenya uwishe uy’umugabo “ ndetse n’ingamba zikomeje gufatwa kugira ngo uwo muntu atambwe muri yombi.”
Ubutasi bwa Ukraine bwavuze ko burimo gukora ibishoboka byose kugira ngo hasobanuke ukuri kw’ibyabaye, ndetse n’ababigizemo uruhare bagezwe imbere y’ubutabera.
Abashizwe umutekano byeretse ibiro ntaramakura bya Reuters, amashusho agaragaza umugabo wambaye ipantalo ya jeans n’umupira w’amaboko magufi y’umukara, asohoka mu nyubako iherereye mu gace ka Holosiivskyi mu majyepfo ya Kyiv. Ibyo byabaye nyuma gato ya saa tatu za mu gitondo (9:00 ku isaha yaho), ni ukuvuga saa mbili za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda.

Uyu mugabo yagaragaye yegera imodoka iri hafi aho yitwaje ishashi n’akagofero, maze undi mugabo aza yiruka amusanga. Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Ukrainska Pravda rwo muri Ukraine, uyu mwicanyi yakoresheje imbunda nto yo mu bwoko bwa pistolet, amurasaho amasasu atanu. Gusa ibi biro ntirwatangaje imyirondoro y’uwatanze aya makuru.
Ubwicanyi bwa Col Voronych bubaye nyuma y’igitero cya mbere gikomeye cyagabwe n’Uburusiya ku butaka bwa Ukraine ku itariki ya 9 Nyakanga 2025, hifashishijwe indege nto zitagira abapilote (drones) 728 hamwe na misile 13 zo mu bwoko bwa ballistic na cruise, igitero cyasenye imijyi myinshi.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, igitero cy’ubundi bwoko bw’indege zitagira abapilote hamwe na misile cyibasiye umujyi wa Kyiv, gihitana abantu babiri, gikomerekeramo abandi 16. Abategetsi bavuze ko icyo gitero cyibasiye uturere umunani two muri Kyiv, hakoreshejwemo misile 18 na drones hafi 400. Uburusiya bukomeje gushinjwa na Ukraine gutera ibisasu mu duce dusanzwe dutuwe n’abasivile.
Mu gihe ibitero bigenda bikaza umurego, imirwano hagati y’ingabo za Ukraine n’iza Uburusiya irakomeje. Ingabo z’Uburusiya ziri kugenda zisatira igice cy’uburasirazuba bwa Ukraine, ndetse zatangiye kwisubiza bimwe mu bice byari byafashwe n’ingabo za Ukraine muri Kanama 2024, birimo n’akarere ka Kursk ko mu Burusiya.
Uburusiya bukomeje kugenzura kimwe cya gatanu (1/5) cy’ubutaka bwa Ukraine, harimo n’umwigimbakirwa wa Crimea bwiyometseho mu mwaka wa 2014.
Hashize imyaka irenga itatu iyi ntambara itangiye, nubwo hashi igihe bari mu biganiro bya mahoro ariko vivugwa ko bigenda bicumbagira. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bivugwa ko atangiye kurambirwa imvugo n’imyitwarire ya Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin.