Umuhanzikazi Lilian Mbabazi yagarutse ku rugendo rw’urukundo rudasanzwe yagiranye na nyakwigendera Moses Nakintije Ssekibogo wamamaye nka Mowzey Radio, asobanura ko urukundo rwabo rwatangi ari ibintu bisanzwe ariko ukobagiye bavuga umunsi ku wundi byagiye bikomera. Ibi abigarutse nyuma y’imyaka 7 uyu muhanzi yitabye Imana.
Lilian Mbazi yabigarutse ubwo yari mu kiganiro cya Sanyuka TV yavuzeko ubucuti rwabo bwatangiye mbere y’uko bose baba ibyamamare. Cyane ko buri umwe yajyaga yita ku wundi amuba hafi nko mu bihe bikomeye.
Avuga ko bombi bahuriye bwa mbere mu mashuri yisumbuye no muri Kaminuza ya Makerere, aho biganaga mu ishami ryigisha imibanire y’abantu n’imitekerereze yabo mu muryango.
Ati “Buri wese muri twe jyaga yita ku buzima bw’undi, niko byari bimeze. Twahuriye ku ishuri, kuri kaminuza, nyuma dukomeza kugenda tuvuga tunahura binyuze kuri Jackie Chandiru. Twigananga mu ishuri rimwe muri Makerere, hanyuma no muri muzika dukomeza guhura.”
Ubucuti bwabo bwarushijeho gukomera binyuze ku nshuti yabo ya hafi Jackie Chandiru wari umeze nki kiraro cyabafashaga guhura iyo babaga bafite guhunda yo gusohoka.
Lilian Mbabazi yavuze ko Radio yagize uruhare rukomeye mu ku mufasha kwinjira mu muziki, ndetse akaba ari we wamwigishije kuvuga Ikigande kuko icyo gihe yavugaga Icyongereza cyane.
Ati “Jackie yakundaga kunsohokana, hanyuma tugahura na Radio. Mowzey ni we wanyigishije kuvuga Ikigande kuko icyo gihe nari nzi Icyongereza gusa.”
Aba bombi baje gutandukana bafitanye abana babiri, gusa Lilian Mbabazi yigeze kuvuga ko ari umwere muri iki kibazo cyo gutandukana na Mowzey, gusa ibikorwa bye n’ibindi byari muri bimwe mu byagize ingaruka ku mubano wabo.
Gusa mu munsi yashize Lilian Mbabazi yavuze ko mbere y’uko MowzeyRadio yitaba Imana bari bafite gahunda yo kogera gusubirana bakarera abana babo bari kumwe.
Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko atongeye kujya mu rukundo nyuma yo gutandukana na Mowzey ndetse avuga ko nta gahunda afite yo kongera gukundana bitewe n’inshingano afite gusa ngo hagize n’uboneka yaba afite urukundo rurenze urwo yabonye na mbere.
Mowzey yitabye Imana ku wa 1 Werurwe 2018, yatangiye gukundana na Lilian Mbabazi bakiri ku ishuri muri Kaminuza ya Makerere urukundo rwabo rukura kurushaho ubwo bahuriraga mu ndirimbo “Where you are” Itsinda Blue*3 rifatanyije na Goodlyfe.
Uyu muhanzikazi Lilian Mababazi afitanye abana babiri na nyangendera Wowzey Radio, abo bana barimo Asante Manzi Ssekibogo w’imyaka 14 na Izuba Ssekibogo w’umuhererezi.







