• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imikino

Lewandowski yagarutse ku makuru yavugaga ko FC Barcelona yamubujije gutsinda ibitego kubera amafaranga

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
December 27, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Rutahizamu mpuzamahanga w’Umunya-Pologne, Robert Lewandowski, yemeje ko amakuru amaze igihe avugwa avuga ko FC Barcelona yaba yarigeze kumubuza gutsinda ibitego kubera impamvu z’amafaranga ashobora kuba ari ukuri.

Lewandowski yageze muri FC Barcelona mu mpeshyi ya 2022, avuye muri Bayern Munich yo mu Budage. Mu mwaka we wa mbere w’imikino wa 2022/2023, yitwaye neza cyane aho yatsinze ibitego 23 muri shampiyona ya La Liga, anafasha iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona.

Robert Lewandowiski mu magambo ashaka kugaragaza ko FC Barcelona yamubujije gutsinda ibitego

Nyuma y’icyo gihe, havuzwe amakuru ko mu mikino ibiri ya nyuma ya shampiyona, FC Barcelona yaba yarasabye Lewandowski kudakomeza gutsinda ibitego. Ibi byashingiye ku ngingo yari mu masezerano yo kumugura avuye muri Bayern Munich, yavugaga ko naramuka atsinze ibitego 25 muri shampiyona, FC Barcelona yagombaga guha Bayern Munich amafaranga angana na Miliyoni 2.5 z’Amayero.

Icyo gihe, FC Barcelona yari mu bihe bikomeye by’ubukungu, ikaba yarashakaga kugabanya ibyasohoka byose bishoboka, cyane ko yari imaze no gutwara igikombe cya shampiyona. Ibi byatumye hibazwa niba koko hari icyemezo cyafashwe cyo kurinda ko Lewandowski agera kuri iyo mibare y’ibitego.

Mu kiganiro Lewandowski aherutse kugirana n’itangazamakuru, yabajijwe kuri ayo makuru, maze atanga igisubizo cyagaragaje ko bishobora kuba byarabaye koko, nubwo atashatse kubivugaho mu buryo burambuye.

Yagize ati: “Hari ibintu bimwe ntashaka kuvugaho. Nubaha FC Barcelona n’abantu bose bayikorera. Nari nzi uko ikipe ihagaze muri icyo gihe. Hari byinshi byagombaga gukemurwa ku bw’inyungu z’ikipe.”

Yakomeje asobanura ko muri icyo gihe ubuyobozi bwa Barça bwitaga cyane kuri buri faranga ryose ryakoreshwaga. “Muri icyo gihe, Barcelona yarebaga cyane buri faranga. Ntabwo byari ibintu bito. Kuri njye ntacyo byahinduye, nta kibazo nagize, ariko hari aho nigeze kwibaza niba nkwiye gutsinda cyangwa ntabikwiye,” yavuze Lewandowski.

Aya magambo yatumye benshi bongera kuganira ku buryo ibibazo by’ubukungu bya FC Barcelona byagiye bigira ingaruka no ku byemezo bifatwa mu kibuga. Nubwo bimeze bityo, Lewandowski yakomeje kwerekana ko yubaha iyi kipe kandi ko ibyabaye byose byari bigamije inyungu rusange z’ikipe.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Yesu/Yezu asa ate mu by’Ukuri? Ibyo Ubushakashatsi bw’Abahanga mu mateka bwerekana

Next Post

Young Grace yahaye icyubahiro Jay Polly wamufashije kugera ku bwamamare

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
19 minutes ago

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine, batangaje ko u Rwanda...

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
21 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Hari filime nshya iri gutegurwa igamije gusubiza mu ndorerwamo y’amateka imwe mu nkuru zibabaje ariko zinagaragaza ubutwari bukomeye bwabereye i...

Next Post
Young Grace yahaye icyubahiro Jay Polly wamufashije kugera ku bwamamare

Young Grace yahaye icyubahiro Jay Polly wamufashije kugera ku bwamamare

AFCON 2025: Mali yanganyije na Maroc mu rugo, Misiri ikatisha itike n’abakinnyi 10

AFCON 2025: Mali yanganyije na Maroc mu rugo, Misiri ikatisha itike n’abakinnyi 10

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umugabo wamenaguye ibirahuri by’imodoka i Kigali yajyanywe i Ndera kuvurirwayo indwara zo mu mutwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umugabo wamenaguye ibirahuri by’imodoka i Kigali yajyanywe i Ndera kuvurirwayo indwara zo mu mutwe

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.