Rutahizamu mpuzamahanga w’Umunya-Pologne, Robert Lewandowski, yemeje ko amakuru amaze igihe avugwa avuga ko FC Barcelona yaba yarigeze kumubuza gutsinda ibitego kubera impamvu z’amafaranga ashobora kuba ari ukuri.
Lewandowski yageze muri FC Barcelona mu mpeshyi ya 2022, avuye muri Bayern Munich yo mu Budage. Mu mwaka we wa mbere w’imikino wa 2022/2023, yitwaye neza cyane aho yatsinze ibitego 23 muri shampiyona ya La Liga, anafasha iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona.

Nyuma y’icyo gihe, havuzwe amakuru ko mu mikino ibiri ya nyuma ya shampiyona, FC Barcelona yaba yarasabye Lewandowski kudakomeza gutsinda ibitego. Ibi byashingiye ku ngingo yari mu masezerano yo kumugura avuye muri Bayern Munich, yavugaga ko naramuka atsinze ibitego 25 muri shampiyona, FC Barcelona yagombaga guha Bayern Munich amafaranga angana na Miliyoni 2.5 z’Amayero.
Icyo gihe, FC Barcelona yari mu bihe bikomeye by’ubukungu, ikaba yarashakaga kugabanya ibyasohoka byose bishoboka, cyane ko yari imaze no gutwara igikombe cya shampiyona. Ibi byatumye hibazwa niba koko hari icyemezo cyafashwe cyo kurinda ko Lewandowski agera kuri iyo mibare y’ibitego.
Mu kiganiro Lewandowski aherutse kugirana n’itangazamakuru, yabajijwe kuri ayo makuru, maze atanga igisubizo cyagaragaje ko bishobora kuba byarabaye koko, nubwo atashatse kubivugaho mu buryo burambuye.
Yagize ati: “Hari ibintu bimwe ntashaka kuvugaho. Nubaha FC Barcelona n’abantu bose bayikorera. Nari nzi uko ikipe ihagaze muri icyo gihe. Hari byinshi byagombaga gukemurwa ku bw’inyungu z’ikipe.”
Yakomeje asobanura ko muri icyo gihe ubuyobozi bwa Barça bwitaga cyane kuri buri faranga ryose ryakoreshwaga. “Muri icyo gihe, Barcelona yarebaga cyane buri faranga. Ntabwo byari ibintu bito. Kuri njye ntacyo byahinduye, nta kibazo nagize, ariko hari aho nigeze kwibaza niba nkwiye gutsinda cyangwa ntabikwiye,” yavuze Lewandowski.
Aya magambo yatumye benshi bongera kuganira ku buryo ibibazo by’ubukungu bya FC Barcelona byagiye bigira ingaruka no ku byemezo bifatwa mu kibuga. Nubwo bimeze bityo, Lewandowski yakomeje kwerekana ko yubaha iyi kipe kandi ko ibyabaye byose byari bigamije inyungu rusange z’ikipe.







