Mu gihe abantu benshi bashaka uburyo bwihuse bwo kugabanya ibiro, kwiyiriza ubusa mu buryo bwa “jeûne intermittent” bwigeze kuba inkingi y’inyigisho z’ubuzima ku mbuga nkoranyambaga. Ariko ubushakashatsi bushya burakangurira abakoresha ubu buryo gutekereza neza.
Itsinda ry’abashakashatsi bo mu Butaliyani, bayoborwa na Luis Garegnani, ryakoze ubushakashatsi ku bantu ibihumbi bibiri mu gihe kingana n’amezi 12, bagamije kumenya niba kwiyiriza ubusa mu buryo bw’ibihe bigabanyijemo (intermittent fasting) ari bwo buryo bwizewe bwo guta ibiro.
Ibisubizo byavuye muri ubwo bushakashatsi byatangaje abenshi: ubu buryo ntibufasha buri muntu kugabanya ibiro nk’uko akenshi bigaragazwa ku mbuga nkoranyambaga.
Abashakashatsi basanze kwiyiriza ubusa ku minsi imwe, cyangwa kwirinda kurya amasaha make, nta ngufu zikomeye bifite mu gutakaza ibiro.
Icyakora, bavuga ko ubu buryo bushobora kugira akamaro ku buzima mu bundi buryo, harimo kugabanya isukari mu maraso no kugabanya ibinure byo mu mubiri.
Inzobere zo mu nama z’ubuzima zo mu Bwongereza na Oxford, harimo Dr Baptiste Leurent na Porofeseri Keith Frayn, basubirije ibivugwa muri ubwo bushakashatsi bakabyemeza.
Basobanura ko imikorere y’umubiri (métabolisme) itandukanye buri muntu na mugenzi we, bityo ubu buryo bushobora kunufasha cyangwa bukatagufasha hakurikijwe imiterere yawe bwite.
Iki kibazo kigaragara cyane mu bisubizo by’ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bakoresha inshinge zo kugabanya ibiro mu Bwongereza, bangana hafi miliyoni 1.6.
Iyo bahagaritse kuzikoresha, ibiro akenshi bigaruka, rimwe na rimwe bikiyongera kurusha ibiri mbere yo gutangira ubuvuzi.
Abaganga batanga inama imwe ifatika: mbere yo gutangira uburyo ubwo aribwo bwose bwo kugabanya ibiro, banza ugane muganga wawe kugira ngo basuzume imiterere yawe y’umubiri n’ubuzima bwawe muri rusange.
Ibi ni ngombwa cyane ku bantu barwaye diyabete cyangwa izindi ndwara zikomeye.
Ubutumwa bugaragara muri ubwo bushakashatsi ni ubu: nta buryo bumwe guhwanye na buri muntu wese.
Ibikora kuri mugenzi wawe bishobora kutakora kuwe. Aho gukurikira inama z’internet zidafite ishingiro rya siyansi, ni byiza gushingira ibyemezo byawe ku majwi y’inzobere n’ubushakashatsi nyabwo.










