Umuhanzi Ronald Mayinja, yagiriye inama urubyiruko ikomeye kandi yuzuyemo ubuhanga, aho yavuze ko rukwiye kwirinda ibiyobyabwenge n’ibishuko no kwitwara neza mu busore bwabo binyuze mu kwizerwa no kuba ndetse bakiyubaha, harimo no gufata ibyemezo bifatika kandi bifite intego.
Muri ubu butumwa, Mayinja yagarutse ku kibazo gikomeje kugaragara mu rubyiruko rwinshi rwuzuye mu magororero, yavuze ko benshi bisanga mu minyururu ( bafunzwe ), kandi batumva uburemere bw’ibyaha bakoze ko aribyo bibagejeje mu buroko.
Mayinja ati: “Nubwo imbaraga z’urubyiruko arimbaraga z’igihugu, ariko ntabwo bikwiye kubona umwana ukiri muto kandi ufite impano ishobora kumugeza kure ayagiza, akishora mu biyobyabwenge.
Yongeyeho ati: “Abenshi mu rubyiruko bari muri gereza. Igiciro cy’ubusore kizana byinshi byiza cyagwa bibi bitewe n’imyazuro ufata mu buzima bwawe yewe ndetse nejo hazaza ugirwahi n’igaruka z’imyanzuro wafasha mu bihe byashize.
Iyo ufashe imyanzuro itari myiza ishobora kugushora mu bikorwa bitari byiza ibyo harimo kurwana, kwaba, kwica no kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi byinshi bitandukanye, bityo bikabaviramo gufugwa n’ibindi byago binyuranye. Iyo tbivuyemo kare uhora imyanzuro wafashe.”
Ikiganiro yangiranye n’Impinga ku muyoboro wa telefoni yabnjijwe impamvu akunze kwiband ku rubyiruko, yagize ati: “Urubyiruko ni amaboko y’igihugu kandi twibuke neza ko ejo arirwo ruzavamo abayobozi, aribo tuzasigira igihugu usibye n’ibyo nkunda urubyiruko.
Yashimagiye ko urubyiruko rukwiye kwiga gutekereza ku hazaza harwo, rugafa ibyemezo bitabangamira ejo hazaza harwo. Mayinja kandi yataze umuburo ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no gukoresha imvugo z’urukozasoni.
Ati: “Ni iki cyatuma ugera mu zabukuru waramugaye? ndabasaba kwirinda no gusigasira imyaka y’ubusore bwanyu, mutijanditse mu bikorwa bitari byiza bishobora kubajyana muri gereza. ndetse mwibande ku kwirinda ibiyobyabwenge n’imvugo z’urukozasoni.”
Ubu butumwa yabunze agamije gushishikariza urubyiruko kubaho rufite intengo, rwirinda inzira zishobora kwagiza ejo hazaza habo. Ronald Mayinja si ubwa mbere agira inama urubyiruko kuko no mu bihe byashize yarugiriye inama.
Ubutumwa bwe bugamije gukangurira urubyiruko kubaho rufite intego, rwirinda inzira zibangamira ejo harwo hazaza.







