• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Uncategorized

Kubungabunga ibishanga: Inkingi y’iterambere rirambye mu Rwanda

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
June 20, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Mu Rwanda, ibishanga bigira uruhare runini mu mibereho y’abaturage n’iterambere ry’igihugu. Uretse kuba byifashishwa mu buhinzi, cyane cyane ubw’imusozi muke n’umuceri, ni n’isoko y’amazi, ibimera, n’ibinyabuzima bitandukanye.

Ariko kandi, mu myaka yashize, hari ikibazo cyagiye cyigaragaza aho ibishanga byangizwa n’ababibyaza umusaruro mu buryo butajyanye n’amategeko cyangwa nibagire ubushishozi mu kubikoresha, bigatera isuri, igabanuka ry’umusaruro, no kwangirika kw’ibidukikije.

Abaturage b’u Rwanda bashishikarizwa kumva ko kubungabunga ibishanga atari inshingano ya Leta yonyine, ahubwo ari uruhare rwa buri wese, kuko iyo byangiritse, ingaruka zigaruka ku buzima bwacu twese ndetse n’ubuzima bw’inyamaswa.

Kubungabunga ibishanga bisaba guhuza imbaraga z’inzego zitandukanye, harimo abaturage, abayobozi, n’inzego zishinzwe ibidukikije.

Bimwe mu byakorwa birimo: Gushyira imipaka ku bishanga no kubyubahiriza, gukora ubuhinzi burambye budatwara ubutaka cyangwa ngo bwangize isoko y’amazi, gushinga amahuriro y’abahinzi b’ibishanga bagahabwa amahungurwa ku buryo bwo kubibyaza umusaruro neza no guhana abica amategeko nkan ajyanye no kurengera ibishanga ndetse n’ibindi bitandukanye.

Inzego nk’izishinzwe kurengera ibidukikije nk’Ikigo REMA (Rwanda Environment Management Authority), zigomba gukorana n’izindi zirimo izubuhinzi RAB ( Rwanda Agriculture Board), na leta z’ibanze mu igenamigambi ry’imikoreshereze y’ibishanga.

Umuturage afite uruhare rukomeye cyane mu kurinda ibishanga. Akeneye kumenya akamaro kabyo, kubyitwararika, no gutanga amakuru igihe habaye ibikorwa bibyangiza. Ibi bishobora no kumufasha kubona inyungu zirambye aho kwishimira inyungu z’ako kanya zituruka ku bikorwa bitemewe.

Leta nayo ifite inshingano yo gushyiraho amategeko n’amabwiriza arengera ibishanga, gukora ubukangurambaga no guhana ababirengera. Binyuze mu nzego nk’uturere, REMA, RAB n’izindi, hashyirwa imbaraga mu migambi y’igihe kirekire irimo nko gutera ibiti ku nkengero z’ibishanga, kubaka amavomo rusange, no gutanga imbuto ziri ku rwego rwo hejuru zidashobora kwangiza ubutaka.

Kubungabunga ibishanga ni ishingiro ry’ubuzima bw’abantu, ubw’inyamaswa n’ibimera, ndetse n’iterambere rirambye. Iyo twangije igishanga, tuba twishe umutungo kamere ufitiye akamaro abanyarwanda benshi, cyane cyane abatuye hafi yabyo. Gushyira hamwe, kumva akamaro kabyo, no gufata ingamba zihamye ni byo bizadufasha kubibungabunga ku nyungu z’uyu munsi n’ejo hazaza.

Impinga

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Share2Tweet1Send
Previous Post

Tricia n’abandi bagaragaje agahinda batewe n’amagambo ya Ngabo Roben yavuze kuri Tom Close

Next Post

Ese inyamaswa zo mu ishyamba ziracyafite umutekano? – Uruhare rwacu mu kuzirengera

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Inkuru y’ubushuti bwahindutse intandaro y’isenyuka ry’urugo mu Mujyi wa Kigali

Inkuru y’ubushuti bwahindutse intandaro y’isenyuka ry’urugo mu Mujyi wa Kigali

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Inkuru ikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ni iy’umuryango wavuzwemo ibibazo bikomeye by’ubuhemu, nyuma y’uko umugabo afatiye umugore...

Kiruri igiye kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku buhanzi: Umusizi Rumaga atangiza icyerekezo gishya

Kiruri igiye kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku buhanzi: Umusizi Rumaga atangiza icyerekezo gishya

by MUNYANKINDI Alphonse
7 days ago

Umusozi wa Kiruri, uzwi cyane mu mateka y’ubuhanzi nyarwanda, ugiye kwinjira mu kindi cyiciro cy’iterambere nyuma y’uko Umusizi Junior Rumaga...

Abanyarwanda bakomeje kwigaragaza ku ruhando rwa Afurika binyuze muri Zikomo Africa Awards

Abanyarwanda bakomeje kwigaragaza ku ruhando rwa Afurika binyuze muri Zikomo Africa Awards

by MUNYANKINDI Alphonse
1 week ago

Abanyarwanda bakomeje kwandika amateka ku ruhando mpuzamahanga, aho bamwe muri bo begukanye ibihembo bikomeye muri Zikomo Africa Awards, ibihembo bigamije...

Next Post
Ese inyamaswa zo mu ishyamba ziracyafite umutekano? – Uruhare rwacu mu kuzirengera

Ese inyamaswa zo mu ishyamba ziracyafite umutekano? – Uruhare rwacu mu kuzirengera

Ibisasu hagati ya Israel na Iran byateje impungenge ku isoko rya peteroli

Ibisasu hagati ya Israel na Iran byateje impungenge ku isoko rya peteroli

Lions de Fer na 1000 Hills Rugby zegukanye Irushanwa rya Rugby ryo Kwibuka

AMAFOTO: Lions de Fer na 1000 Hills Begukanye ibikombe bya Rugby GMT 2025.

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.