Mu Rwanda, ibishanga bigira uruhare runini mu mibereho y’abaturage n’iterambere ry’igihugu. Uretse kuba byifashishwa mu buhinzi, cyane cyane ubw’imusozi muke n’umuceri, ni n’isoko y’amazi, ibimera, n’ibinyabuzima bitandukanye.
Ariko kandi, mu myaka yashize, hari ikibazo cyagiye cyigaragaza aho ibishanga byangizwa n’ababibyaza umusaruro mu buryo butajyanye n’amategeko cyangwa nibagire ubushishozi mu kubikoresha, bigatera isuri, igabanuka ry’umusaruro, no kwangirika kw’ibidukikije.
Abaturage b’u Rwanda bashishikarizwa kumva ko kubungabunga ibishanga atari inshingano ya Leta yonyine, ahubwo ari uruhare rwa buri wese, kuko iyo byangiritse, ingaruka zigaruka ku buzima bwacu twese ndetse n’ubuzima bw’inyamaswa.
Kubungabunga ibishanga bisaba guhuza imbaraga z’inzego zitandukanye, harimo abaturage, abayobozi, n’inzego zishinzwe ibidukikije.
Bimwe mu byakorwa birimo: Gushyira imipaka ku bishanga no kubyubahiriza, gukora ubuhinzi burambye budatwara ubutaka cyangwa ngo bwangize isoko y’amazi, gushinga amahuriro y’abahinzi b’ibishanga bagahabwa amahungurwa ku buryo bwo kubibyaza umusaruro neza no guhana abica amategeko nkan ajyanye no kurengera ibishanga ndetse n’ibindi bitandukanye.
Inzego nk’izishinzwe kurengera ibidukikije nk’Ikigo REMA (Rwanda Environment Management Authority), zigomba gukorana n’izindi zirimo izubuhinzi RAB ( Rwanda Agriculture Board), na leta z’ibanze mu igenamigambi ry’imikoreshereze y’ibishanga.
Umuturage afite uruhare rukomeye cyane mu kurinda ibishanga. Akeneye kumenya akamaro kabyo, kubyitwararika, no gutanga amakuru igihe habaye ibikorwa bibyangiza. Ibi bishobora no kumufasha kubona inyungu zirambye aho kwishimira inyungu z’ako kanya zituruka ku bikorwa bitemewe.
Leta nayo ifite inshingano yo gushyiraho amategeko n’amabwiriza arengera ibishanga, gukora ubukangurambaga no guhana ababirengera. Binyuze mu nzego nk’uturere, REMA, RAB n’izindi, hashyirwa imbaraga mu migambi y’igihe kirekire irimo nko gutera ibiti ku nkengero z’ibishanga, kubaka amavomo rusange, no gutanga imbuto ziri ku rwego rwo hejuru zidashobora kwangiza ubutaka.
Kubungabunga ibishanga ni ishingiro ry’ubuzima bw’abantu, ubw’inyamaswa n’ibimera, ndetse n’iterambere rirambye. Iyo twangije igishanga, tuba twishe umutungo kamere ufitiye akamaro abanyarwanda benshi, cyane cyane abatuye hafi yabyo. Gushyira hamwe, kumva akamaro kabyo, no gufata ingamba zihamye ni byo bizadufasha kubibungabunga ku nyungu z’uyu munsi n’ejo hazaza.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO









