Nyuma yo guca ibintu muri BK Arena mu gitaramo cyo gusoza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa,’ Kizz Daniel yateguje ikindi gitaramo azakorera i Kigali mu minsi, kugira ngo yongere kugirana ibihe byiza n’abakunzi be.
Ibi Kizz Daniel yabigarutseho mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga aho yahamije ko yishimiye uko yakiriwe i Kigali n’urukundo yeretswe, anahishura ko byatumye yiyemeza kuhakorera ikindi gitaramo
Mu gihe Kizz Daniel yakora iki gitaramo, kizaba kibaye icya kane akoreye mu Rwanda nyuma y’icyo yahakoreye mu 2016 ntabone abafana n’icyo yahakoreye mu 2022 nabwo ntikigende neza.
Oluwatobiloba Daniel Anidugbe wamamaye nka Kizz Daniel we agakunda kwiyita Uncle K, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria ndetse no ku Mugabane wa Afurika muri rusange, utari warigeze ahirwa n’abakunzi b’umuziki b’i Kigali, icyakora iserukiramuco rya Giants of Africa risize rimusubije ikuzo nyuma y’igihe ahakorera ibitaramo akahava atishimye.
Kizz Daniel akunzwe mu ndirimbo nka Buga yakoranye n’uwitwa Tekno Miles ndetse na Cough yasohoye mu 2022 igaca ibintu ku Isi.