Umukinnyi wa sinema nyarwanda Niyonshuti Yannick, uzwi ku izina rya Killaman, yatangaje ko umwaka wa 2025 wamubereye mubi cyane ku buryo atazawukumbura na gato, kubera ibibazo by’ubukungu n’ihungabana ry’imishinga ye y’ubuhanzi.
Mu kiganiro yagiranye na You tube ya ISIMBI, Killaman yavuze ko mu gihe umwaka wa 2024 wamubereye mwiza kandi wunguka, 2025 wo wamubereye nk’ihinduka rikomeye ryamusubije inyuma. Yagize ati: “Apuuu! Uyu mwaka nugire urangire, ntabwo nzawukumbura na gato.”
Uyu mukinnyi wa sinema uzwi cyane mu bikorwa bitandukanye bya filime yavuze ko mu mwaka wose wa 2025 atigeze yinjiza inyungu zingana n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, ibintu avuga ko bitigeze bimubaho mu yindi myaka ishize.
Ati: “2025 ni wo mwaka ntigeze ninjizamo n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda. Umwaka wose warangiye nta n’ibihumbi 500 ninjije. Ibyo mvuga ni ukuri, nta kubeshya, kandi nta n’aho nahishe ukuri.”
Killaman yasobanuye ko iyo avuga ko atinjije, aba yerekeza ku nyungu, kuko hari aho yakoraga imishinga igasaba ishoramari ariko ntibyunguke. Yongeyeho ko uyu mwaka wanamusigiye amadeni, ari na byo byatumye awufata nk’umwaka mubi cyane mu rugendo rwe rw’umwuga.

Nubwo bimeze bityo ariko, Killaman yavuze ko atacitse intege, ahubwo yizeye ko umwaka wa 2026 uzamubera mwiza kurushaho. Avuga ko ashingiye ku mishinga ari gutegura n’amasomo yakuye mu bibazo yanyuzemo muri uyu mwaka, yizera ko azasubira ku murongo.
Yasoje avuga ko nubwo ubuzima bw’ubuhanzi burimo imbogamizi nyinshi, yiteguye gukomeza gukora cyane no gushaka ibisubizo bishya bizamufasha kongera kwiyubaka no gutera imbere mu mwuga we wa sinema.
Muri uyu mwaka dushoje wa 2025 niwo mwaka Killaman yatatse cyane avuga yakennye bikabije bigeraho ajya gufata amadeni ya banki Lambert ndetse ninabwo yagushije imodoka ye ya Toyota Rav 4.
Ubwo yari kuri you tube ya MIE yiyemereye ko yakennye cyane ndetse asaba ko uwashaka kumufasha yamufasha . Icyo gihe yagabanyije abakozi yakoreshaga mu bikorwa byo gukina film. Hari bamwe mu bakozi be bamusabye ko bamukinira ku buntu mu rwego rwo kumufasha kongera kuzamuka







