• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 4, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Biravugwa

Kiliziya n’Akarere ka Musanze bahakanye amakuru y’amabonekerwa ya Bikira Mariya

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 19, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Kiliziya Gatolika mu Rwanda n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze byahakanye amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi mu mpera z’icyumweru gishize, yavugaga ko mu Karere ka Musanze habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Aya makuru yatangiye gukwirakwira mu gitondo cyo ku wa 17 Mutarama 2026, avuga ko Bikira Mariya yaba yarabonekeye abana babiri biga mu Rwungwe rw’Amashuri rwa Rwinzovu, ruherereye mu Murenge wa Gataraga.

Iri shuri riherereye mu Mudugudu wa Rwinzovu, Akagari ka Murago, mu Murenge wa Gataraga, mu Karere ka Musanze.

Byanavugwaga ko ishusho ya Bikira Mariya yaba yagaragaye ku ipoto y’amashanyarazi no ku giti cyari hafi aho, ibintu byatumye abaturage benshi bajya kuhateranira.

Icyatumye inkuru ikwirakwira

Amakuru atangwa agaragaza ko ku mugoroba wo ku wa 16 Mutarama 2026, abana babiri bari batahanye bavuye ku ishuri, bavuga ko babonye ishusho bavuga ko ari iya Bikira Mariya ateruye Umwana Yezu.

Aba bana, umwe w’imyaka umunani n’undi w’imyaka icyenda, biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Nyuma y’uko aba bana babivuze mu bandi banyeshuri, inkuru yakomeje gukwirakwira igera ku barimu, ababyeyi n’abandi baturage.

Mu rukerera rwo ku wa 17 Mutarama 2026, abaturage benshi bateraniye hafi y’aho byavugwaga ko habereye ayo mabonekerwa.

Kiliziya isaba kwirinda ibihuha

Paruwasi ya Busogo, ibarizwamo aka gace, yasohoye itangazo ku wa 18 Mutarama 2026, risaba abakirisitu n’abaturage muri rusange kwirinda ibihuha.

Itangazo rya Kiliziya Gaturika i Musanze rihakana ibonekerwa ryahabereye

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo, Padiri Jean Bosco Nambaje, yavuze ko kwemera amabonekerwa bigira inzira n’amahame bigenderwaho muri Kiliziya Gatolika.

Padiri Jean Bosco Nambaje yibukije ko ukwemera kwa gikristu gushingiye ku Byanditswe Bitagatifu, inyigisho za Kiliziya n’umuco w’iyobokamana warazwe Kiliziya.

Yagize ati: “Abakirisitu basabwa kurangwa n’ubushishozi, kwirinda gukwirakwiza ibihuha no gutanga ubutumwa butera urujijo mu baturage.”

Akarere ka Musanze karabihakana

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko amakuru yakwirakwiye atari ukuri.

Yasobanuye ko byaturutse ku bana bari bakinira hafi y’igiti babonye uko ibara ry’ikirere ryirema ku giti, bakabyita ishusho ya Bikira Mariya.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yasabye abaturage kudaha agaciro amakuru ataremezwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Yibukije ko gukwirakwiza ibihuha bishobora guteza ihungabana n’uruhererekane rw’ibibazo by’umutekano muke.

Amabonekerwa yemewe mu Rwanda

Kugeza ubu, amabonekerwa ya Bikira Mariya yemewe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda ni ayabereye i Kibeho mu myaka ya 1980.

Aya mabonekerwa yemejwe nyuma y’igenzura ryimbitse ryakozwe n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Biravugwa ko Eva Apio na Calvin Bassey bari mu munyenga w’urukundo

Next Post

CAN 2025: Guhusha ‘Panenka’ kwa Brahim Diaz kwahinduye amateka y’umukino wa Maroc na Senegal

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Sarah Sanyu: Impano n’umuhamagaro

Sarah Sanyu: Impano n’umuhamagaro

by MUNYANKINDI Alphonse
1 week ago

Renowned gospel artiste Sarah Sanyu yavuze ku rugendo rwe mu muziki ku giti cye, imbogamizi yahuye na zo ndetse n’impamvu...

Kagame ku muhamagaro wa mu gitondo w’Abayisilamu: “Biroroshye kubisuzuma”

Kagame ku muhamagaro wa mu gitondo w’Abayisilamu: “Biroroshye kubisuzuma”

by MUNYANKINDI Alphonse
1 week ago

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yemereye Abayisilamu ko bagiye gusuzumirwa ikibazo cy’umuhamagaro wo mu gitondo ubahamagarira isengesho (adhan), nyuma y’uko...

Bwa mbere mu mateka, Umugore abaye Musenyeri wa Anglicane ku isi

Bwa mbere mu mateka, Umugore abaye Musenyeri wa Anglicane ku isi

by MUNYANKINDI Alphonse
1 week ago

Ku nshuro ya mbere mu mateka maremare y’Itorero Angilikani, umugore yagizwe Musenyeri wa Canterbury, umwanya ufatwa nk’uw’ikirenga mu buyobozi bw’iri...

Next Post
CAN 2025: Guhusha ‘Panenka’ kwa Brahim Diaz kwahinduye amateka y’umukino wa Maroc na Senegal

CAN 2025: Guhusha ‘Panenka’ kwa Brahim Diaz kwahinduye amateka y’umukino wa Maroc na Senegal

Ibiryo urya bishobora kugena impumuro y’umubiri wawe

Ibiryo urya bishobora kugena impumuro y’umubiri wawe

Uganda: Alien Skin yasabye abahanzi kugaruka ku muziki nyuma y’amatora

Uganda: Alien Skin yasabye abahanzi kugaruka ku muziki nyuma y’amatora

“Mubavuga nabi, bahisemo gukoresha TikTok live nk’ijwi ry’abahanzi” – Eddy Kenzo
Uncategorized

“Mubavuga nabi, bahisemo gukoresha TikTok live nk’ijwi ry’abahanzi” – Eddy Kenzo

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera
Imyidagaduro

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana
Imyidagaduro

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo
Imyidagaduro

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.