Kuri uyu wa 01 Nyakanga 2025, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu mwaka utaha wa 2026 nta modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange idakoresha amashanyarazi izaba ikorera muri uyu mujyi.
Bamwe mu bafite amasosiyete atwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali no mu ntara bavuga ko bamaze kwitegura gukoresha izi modoka z’amashanyarazi, mu rwego rwo kujyana n’icyerekezo Umujyi wa Kigali wihaye.
Hashize ibyumweru bibiri amwe mu masosiyete atwara abantu mu byerekezo bitandukanye by’igihugu atangiye gukoresha bisi nini zikoresha amashanyarazi mu nkengero za Kigali, nko muri Musanze.
Amani Ikomezadufashe, umwe mu bayobozi bafite amasosiyete atwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, avuga ko biteguye kujyana n’ingamba nshya z’Umujyi wa Kigali.
Amani yagize ati:“ Dushingiye ku cyerekezo igihugu gifite, turifuza ko izi modoka z’amashanyarazi zagera kuri bose. Ni uburyo bwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Nanone, iyo dukoresheje amashanyarazi, turunguka kurusha uko twahoraga dutakaza amafaranga menshi kuri esansi yazamutse cyane. Amashanyarazi azafasha abagenzi natwe ubwacu mu kugabanya ibiciro.”
Abaturage nabo bavuga ko izi modoka nshya zitwara abantu zihuta kurusha izari zisanzwe. Umwe mu bagenzi utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati:“ Izi modoka zirihuta cyane. Ikindi cyiza ni uko iyo ufite umuzigo hari aho kuwushyira hizewe. Iyo umuriro ugushiranye muri telefoni, ushobora gucaginga. Hari n’uburyo bwo gusohoka mu modoka utiriwe uhamagara umushoferi kuko hari aho ukanda akabimenya ko hari mugenzi usigara cyagwa uvamo.”

Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uyu mujyi no kuwujyanisha n’igihe, mu mwaka utaha nta modoka itwara abagenzi idakoresha amashanyarazi izaba igikora muri Kigali.
Samuel ati:“ Guhera muri uyu mwaka, mu Mujyi wa Kigali ntihazongera kwinjira bisi idakoresha amashanyarazi. Bisi zisanzwe zikoresha mazutu zishobora gukoresha ibihumbi 180 ku munsi, mu gihe bisi zikoresha amashanyarazi zishobora gukoresha ibihumbi 40 gusa.”
Yakomeje agira ati:“ Twifuza ko umuturage ugeze ku cyapa atamara iminota irenze itatu atarabona imodoka imutwara. Turashaka kugabanya umubare w’imodoka mu muhanda, abantu bagende bicaye neza kandi ku giciro kiza.”
Tubibutse ko amavugurura mu buryo bwo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali ajyana n’ivugururwa rya gare ya Nyabugogo. Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka ibikorwa byo gukuraho inyubako ziri muri gare ya Nyabugogo bizatangira, nk’uko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel yabigarutseho.
Yagize ati:“ Dufite umushinga wo kubaka gare nshya ya Nyabugogo. Guhera muri uyu mwaka, bishobora kugera mu kwezi kwa cumi na kabiri tukaba tumaze gukuraho gare isanzwe. Hazubakwa indi gare ijyanye n’icyerekezo, ku buryo umuntu azajya ahagera akiyumva nk’uri ku kibuga cy’indege. Harimo aho gucururiza n’ahandi hatekanye.”
Abafite amasosiyete atwara abagenzi bavuga ko izi modoka zidhagije ku isoko. Ariko Umuyobozi w’ikigo BaSiGo gitunganya imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, Doreen Barshab, avuga ko vuba aha bazaba bamaze kugeza imodoka nyinshi mu gihugu.

Doreen ati:“ Uyu munsi dufite imodoka 361, ariko intego yacu nka BaSi Go Rwanda ni ugutanga imodoka nibura 100 mu mezi 13, mbere cyangwa nyuma yayo. Mu myaka ibiri iri imbere tuzaba tumaze kugeza mu Rwanda imodoka zisaga 200. Intego yacu nk’ikigo ni ugukwirakwiza imodoka z’amashanyarazi muri Afurika izisanga 1000.
Banki y’Isi nayo yemeye gutanga miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’Umujyi wa Kigali yo gutwara abantu n’ibintu mu buryo budahumanya ikirere, bufite ireme kandi budaheza.
Iyi gahunda yiswe Rwanda Rbani Mobility improvement, izatuma mu Mujyi wa Kigali hatangira gukoreshwa bisi zitwara abagenzi rusange zifashisha amashanyarazi. Hazanubakwa imihanda yihariye y’abatwara amagare, ndetse na gare nshya ya Nyabugogo izakira abagenzi basaga ibihumbi 180 buri munsi.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO