I Kigali, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame afatanyije n’umunyemari Masai Ujiri, bafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali. Iyo nyubako y’icyitegererezo yuzuye itwaye asaga miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika, [angana na miliyari zirenga 36 mu mafaranga y’u Rwanda].
Ibirori byo gufungura iyi nyubako byitabiriwe n’abantu barenga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika ndetse n’abanyarwanda. Muri bo harimo abayobozi bakomeye barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umuyobozi wa Zaria Group Andrew Feinsten, Amadou Gallo Fall uyobora Basketball Africa League, Clare Akamanzi wa NBA Africa, Jean-Guy Afrika uyobora RDB, n’umunyemari Aliko Dangote.
Zaria Court Kigali ni umushinga w’ingirakamaro uhuza serivisi zitandukanye ziganjemo iz’ubukerarugendo n’ahabereye imyidagaduro. Zaria Court Kigali” ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho gukorera na studio y’ibiganiro, isoko. ndetse n’ikibuga cyakira ibikorwa bitandukanye birimo imikino, ibitaramo n’imurikagurisha.
Andrew Feinsten, Umuyobozi wa Zaria Group, yashimiye Perezida Kagame na Masai Ujiri ku muhate bagaragaje wo guteza imbere uyu mushinga.
Yagize ati:“Umushinga nk’uyu utangirana n’icyerekezo. Iyo hatabaho ubuyobozi bufite intego nk’ubwa Perezida Kagame na Masai, Zaria Court ntiyari kubaho.”
Na Masai Ujiri, umwe mu bashinze Giants of Africa akaba ari na nyiri iyi nyubako, yashimye Perezida Kagame ku ruhare agira mu guhuza abantu biciye mu bikorwa remezo.
Yagize ati:“Iyo tuvuga icyerekezo, ubuyobozi bufite umurongo, ubufatanye n’ubumwe, Perezida Kagame ni urugero rwiza rwo gutanga. Siporo ni ubuzima, ni ubukungu, ni imibanire. Aha ni ho bigaragarira neza.”
Masai yakomeje ashimangira ko ibikorwa nka Zaria Court bigaragaza imbaraga siporo ifite mu guteza imbere sosiyete.
“Uyu mushinga uhereye kuri BK Arena, Stade ndetse na Zaria, werekana uburyo siporo ishobora guhuzwa n’iterambere. Hano abana bazahakinira, abantu bazahagafatira icyayi cyangwa ibiryo, abandi bakararamo, byose bigakorwa ahantu hamwe.”
Mu kiganiro cyahuje Perezida Kagame na Masai Ujiri, Perezida Kagame yavuze ko nubwo we ubwe atigeze aba umukinnyi wabigize umwuga, yahisemo gushyigikira abashoboye kugira ngo ibyagezweho bikoreshwe kandi bifashe benshi.
Ati:“ Nzi ko hari ibyo ntashoboye gukora ariko nshobora gushyigikira ababishoboye cyagwa ababitangiye. Uruhare rwanjye ni ukuborohereza, kugira ngo ibitekerezo byabo bigerweho kandi bifashe igihugu.”
Umushinga wa Zaria Court watangiye kubakwa muri Kanama 2023. Byibura 90% by’ibikoresho byakoreshejwe ni ibikorerwa mu Rwanda, naho 10% ni ibyavuye hanze y’igihugu.