• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ibirori

Kevin Kade na Ariel Wayz mu byishimo byo kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival 2025

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
June 18, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko impamvu ikomeje gutera inkunga iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival ari gahunda yihaye yo kwegera abakiriya bayo, binyuze mu bikorwa bibahuza n’abahanzi bakunda, cyane cyane abo mu Ntara zitandukanye z’Igihugu.

Ni ku nshuro ya gatatu MTN itera inkunga ibi bitaramo, ariko ni ku nshuro ya gatandatu Iwacu Muzika Festival igiye kuba. Mu myaka ya mbere, iri serukiramuco ryaberaga kuri televiziyo kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, ariko ubu ringiye kujya ribera mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Giriwanyu Landry ushinzwe ibikorwa n’ubukangurambaga muri MTN Rwanda, yavuze ko ibi bitaramo bigamije kwegereza abakiriya babo ibirori by’umuziki, aho kuba gusa uburyo bwo kwamamaza serivisi za MTN.

Yagize ati:“ Nubwo tuba dufite gahunda y’ibyo tuzerekana muri MTN Iwacu Muzika, si ukwamamaza serivisi gusa tugamije. Abakiriya bacu tuba tumaze igihe tubabwira ibyo dukora, ariko igitekerezo nyamukuru ni ukubazanira umuziki hafi yabo. Umuziki kenshi uba i Kigali, ariko kuki tutawujyana inyuma ya Kigali, aho abakiriya bacu bari?”

King James yabwiye yavuze ko ibi bitaramo ari amahirwe kuri we yo kongera guhura n’abafana be hirya no hino mu gihugu

Yongeyeho ko ibi bitaramo ari uburyo bwo gushimira abakiriya ba MTN no kubafasha gususuruka, bityo bakagira ibihe byiza hamwe n’abahanzi bakunda.

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki nyarwanda no ku wegereza abantu bose, by’umwihariko abatuye mu Ntara badakunze kubona amahirwe yo kwitabira ibitaramo nk’ibi.

Kevin Kade, umuhanzi umaze kwigarurira imitima y’abatari bake binyuze mu ndirimbo zigezweho nka Folomiana, yangaragaje ibyishimo afite nyuma yo gushyirwa mu bahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival 2025.

Yagize ati:“ Bwa mbere naririmbye muri ibi bitaramo byatambukaga kuri televiziyo nta bafana bahari. Ubu rero abafana banyitegure imbona nkubone. Ni iby’agaciro cyane. Mbivanye ku mutima nshimiye East African Promoters kuba baratekereje no ku bahanzi bakizamuka. Ni igitaramo nahoze ndota kuzaririmbamo, none inzozi zanjye zigiye kuba impamo.”

Uyu muhanzi yavuze ko MTN Iwacu Muzika Festival ayibonamo urubuga rwiza rwo kwerekana ubuhanga bwe ku rubyiniro no gukomeza kubaka umubano ukomeye n’abakunzi be, cyane cyane abo mu ntara. Yashimye cyane uruhare rwa EAP mu guteza imbere umuziki nyarwanda, by’umwihariko mu guha amahirwe abahanzi bataramenyekana cyane.

Byari kuba byiza ntari njye nyine- Ariel Wayz yasabye kongera umubar w’abakobwa muri MTN Iwacu Muzika Festival

Yagize ati:“ Ni igikorwa cy’indashyikirwa kubona umwanya nk’uyu uhabwa abahanzi bo mu cyiciro cyacu. Biragaragaza ko umuziki nyarwanda ugiye kurushaho gukura mu buryo burambye.”

Umuhanzikazi Ariel Wayz, na we yagaragaje ibyishimo bye kuba agiye kuririmba muri iri serukiramuco, ariko anagaragaza impungenge z’uko ari we muhanzikazi wenyine wisanze ku rubyiniro.

Yagize ati:“ Nubwo ari ishema kuba ndi umukobwa umwe rukumbi uzaririmba muri ibi bitaramo, byari kuba akarusho iyo mbandi kumwe n’abandi bahanzikazi.”

Yongeyeho ati:“ Ni iby’agaciro kuba ndi hano nk’umukobwa umwe gusa. Nubwo umuntu abishima, byakabaye byiza tubonye n’abandi akaba atari njye gusa.”

Ariel Wayz yavuze ko ibi bitaramo ari amahirwe yo kugeza ku bafana be Album ye aheruka yise Hear To Stay, ikubiyemo ubutumwa bujyanye n’urukundo, urugendo rw’umuhanzi w’umugore n’intambwe amaze gutera kuva atangiye umuziki.

Umuyobozi Ushinzwe Abakiriya n’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Sen Somdev, yavuze ko bishimira imikoranire bafitanye na EAP mu gukomeza gutegura iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu

Ati: “Ni amahirwe meza yo gukomeza kwamamaza iyi album yanjye.”

King James yavuze ko ibi bitaramo ari amahirwe yo kongera guhura n’abafana be hirya no hino mu gihugu, no gutangira urugendo rwo gutegura igitaramo nyamukuru yifuza kuzakorera i Kigali, aho azasoza kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Yagize ati:“ Bizaba inzira nziza ku giti cyanjye no ku bandi bashobora kuzitabira igitaramo cya nyuma. Ndifuza ko igitaramo kinini nzagikorera i Kigali, ariko ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika ni amahirwe ku bafana bo mu ntara badashobora kuza i Kigali. Ni intangiriro nziza y’ibyo nteganya.”

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025 bizahuriramo abahanzi b’ibyamamare barimo: Riderman, King James, Juno Kizigenza, Kev Dade, Kivumbi King, Nel Ngabo na Ariel Wayz.

Bazazenguruka Intara zitandukanye ku matariki akurikira:

  • Musanze – tariki ya 5 Nyakanga 2025
  • Gicumbi – tariki ya 12 Nyakanga 2025
  • Nyagatare – tariki ya 19 Nyakanga 2025
  • Ngoma – tariki ya 26 Nyakanga 2025
  • Huye – tariki ya 2 Kanama 2025
  • Rusizi – tariki ya 9 Kanama 2025
  • Rubavu – tariki ya 16 Kanama 2025 (ahasorezwa)

Impinga.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Digital Distribution: Uburyo Abahanzi Nyarwanda Bashobora Gucuruza Umuziki ku Isoko Mpuzamahanga

Next Post

Ibisasu byaturikiye i Tabriz, IDF yibasira ububiko bwa misile

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
2 days ago

rikaba rizitabirwa n'abahanga imideli bo mu bihugu nka South Africa, Kenya, Central Africa, Rwanda, USA na Senegal n’abamurika imideli babigize...

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
2 days ago

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB yabengutse umuziki wa Ruti Joel dore ko amufata nk'umuhanzi w'ibihe byose mu Rwanda. Umuyobozi...

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
2 days ago

Kevin kade yasobanuye impamvu, yavuye muri Iwacu na muzika festival 2025, yari umwe mu batoranyijwe muri ibyo bitaramo byamaze iminsi...

Next Post
Ibisasu byaturikiye i Tabriz, IDF yibasira ububiko bwa misile

Ibisasu byaturikiye i Tabriz, IDF yibasira ububiko bwa misile

U Rwanda Rugiye Kwakira Imurikagurisha Mpuzamahanga ku Nshuro ya 28

U Rwanda Rugiye Kwakira Imurikagurisha Mpuzamahanga ku Nshuro ya 28

Isiraheli na Irani mu mirwano ikaze: Ibitero ku nganda za kirimbuzi no ku bitaro bya sivili

Isiraheli na Irani mu mirwano ikaze: Ibitero ku nganda za kirimbuzi no ku bitaro bya sivili

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
     

    Loading Comments...