Kalisa Adolphe alias Camarade wabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yageze ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo.
Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yageze ku rukiko
Kalisa Adolphe alias Camarade wabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku minsi 30 y’agateganyo.
Kalisa Adolphe yageze ku rukiko ahagana saa mbili za mu gitondo ari mu mudoka y’Ubugenzacyaha.
Ni umusaza uri kumwe n’abamwunganira ariko ku maso yambaye amadarubindi. Iyo umwitegereje ubona ko afite akanyamuneza. Akigezwa ku rukiko yahise ajya kwicara mu cyumba cy’iburanisha gifite nimero ya kabiri.
Urubanza rugiye kubera ku Ngoro y’Ubutabera, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruri I Kibagabaga. Kalisa Adolphe alias Camarade yatawe muri yombi ku wa 4 Nzeri 2025. Akurikiranyweho ibyaha bitatu;kunyereza umutungo, ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano.
Icyo amategeko ateganya
Ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.
Icyaha cyo guhimba, guhindura, cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko Nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo abihamijwe n’urukiko, umuntu ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Ni mu gihe gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Itegeko kandi riteganya ko ibyaha birimo kunyereza umutungo na ruswa bidasaza bityo igihe cyose ibimenyetso byagaragarira nta cyatuma umuntu adakurikiranwa hatitawe ku gihe yaba yarabikoreye.