Umuhanzi Juno Kizigenza, akaba n’umwanditsi w’indirimbo yavuze ko gusoma Ariel Wayz, ku rubyiniro mu gitaramo Davido yamurikiyemo Album ye ya Gatanu ‘5IVE’, yabitewe n’ibyishimo yari afite muri uwo mwanya, aho yabisobanuye nk’ikimenyetso cy’umunezero.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2025. Aho Juno kigera ku rubyiniro, yahise asezeranya abafana ko umwaka wa 2026 mu ntangiro zawo hazashyira hanze album nshya, ikurikiye ‘Yaraje’ yaherukaga gusohora. Ati: “Mbafitiye amakuru meza, umwaka mushya, album nshya. Muriteguye?”
Uyu muhanzi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo ‘Jaja’, ‘Birenze’, ‘Shenge’, ‘Igitangaza’, ‘Yaraje n’izindi.
Juno ageze ku ndirimbo ‘Away’ yaririmbanye n’umuhanzikazi Ariel Awayz, bitunguranye yahise ahamagara ku rubyiniro uyu muhanzikazi ibi byatunguye abari muri iki gitaramo. Uyu muhanzi yahise asaba abafana kwakira na ibyishimo uyu muhanzikazi bahoze bakundana.
Ariel akigera ku rubyiniro, bahise bafatanya kuririmba iyi ndirimbo. Abafana na bo bahise babatiza umurindi, basubiramo amagambo y’indirimbo.
Ibi byaje kurangira aba bombi basomaniye ku rubyiniro, ibintu byatumye abantu batari bake bongera gutekereza ku mubano waba bombi watangiye kuzamo agatotsi mu 2021.
Nyuma y’igitaramo Juno yasobanuye ko gusoma Ariel Wayz bitari ibintu byateguwe cyangwa bifite icyo bisobanura kirenze uko byagaragaye. Ati: “Biriya nabikoze kubera ko nari nishimye, ntakindi. Nta kindi kibyihishe inyuma.”
Yavuze ko yabikoze nk’umuhanzi wishimiye uko abafana bamwakiriye muri BK Arena.
Mu myaka mike ishize, Ariel Wayz yakoze urugendo rutangaje mu muziki nyarwanda, yerekana impano ye mu majwi ndetse no mu mikorere itandukanye.
Nubwo we na Juno batandukanye, indirimbo ‘Away’ n’indi imishinga y’ubuhanzi bakoranye yagiye isigara nk’igice cy’amateka yabo.
Nyuma y’uko umubano wabo utangiye kuzamo agatotsi, aba bahanzi bombi bakomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ibihangano byabo, ariko indirimbo ‘Away’ bahuriyemo yakomeje gufata imitima y’abakunzi b’umuziki.
Gusomana kwabo ku rubyiniro byasize benshi bibaza niba baba bagiye kongera gusubukura umubano wabo cyangwa se ari igikorwa cyakozwe kubera kwishimira umuziki wabo bakoranye.
Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA
Impaka ku busabe bwa kivy’ubuto hagati y’umuraperi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats , David Adeleke wamenyekanya nka Davido, zasubiye rudubi...







