• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Juno Kizigenza na Ariel Awayz basomaniye ku rubyiniro

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
December 6, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

‎Umuhanzi Juno Kizigenza, akaba n’umwanditsi w’indirimbo yavuze ko gusoma Ariel Wayz, ku rubyiniro mu gitaramo Davido yamurikiyemo Album ye ya Gatanu ‘5IVE’, yabitewe n’ibyishimo yari afite muri uwo mwanya, aho yabisobanuye nk’ikimenyetso cy’umunezero.
‎
‎Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2025. Aho Juno kigera ku rubyiniro,  yahise asezeranya abafana ko umwaka wa 2026 mu ntangiro zawo hazashyira hanze album nshya, ikurikiye ‘Yaraje’ yaherukaga gusohora. Ati: “Mbafitiye amakuru meza, umwaka mushya, album nshya. Muriteguye?”
‎
‎Uyu muhanzi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo ‘Jaja’, ‘Birenze’, ‘Shenge’, ‘Igitangaza’, ‘Yaraje n’izindi.
‎
‎Juno ageze ku ndirimbo ‘Away’ yaririmbanye n’umuhanzikazi Ariel Awayz, bitunguranye yahise ahamagara ku rubyiniro uyu muhanzikazi ibi byatunguye abari  muri iki gitaramo. Uyu muhanzi yahise asaba abafana kwakira na ibyishimo uyu muhanzikazi bahoze bakundana.
‎
‎Ariel akigera ku rubyiniro, bahise bafatanya kuririmba iyi ndirimbo. Abafana na bo bahise babatiza umurindi, basubiramo amagambo y’indirimbo.
‎
‎Ibi byaje kurangira aba bombi basomaniye ku rubyiniro, ibintu byatumye abantu batari bake bongera gutekereza ku mubano waba bombi watangiye kuzamo agatotsi mu 2021.
‎
‎Nyuma y’igitaramo  Juno yasobanuye ko gusoma Ariel Wayz bitari ibintu byateguwe cyangwa bifite icyo bisobanura kirenze uko byagaragaye. Ati: “Biriya nabikoze kubera ko nari nishimye, ntakindi. Nta kindi kibyihishe inyuma.”
‎
‎Yavuze ko yabikoze nk’umuhanzi wishimiye uko abafana bamwakiriye muri BK Arena.
‎
‎Mu myaka mike ishize, Ariel Wayz yakoze urugendo rutangaje mu muziki nyarwanda, yerekana impano ye mu majwi ndetse no mu mikorere itandukanye.
‎
‎Nubwo we na Juno batandukanye, indirimbo ‘Away’ n’indi imishinga y’ubuhanzi bakoranye yagiye isigara nk’igice cy’amateka yabo.
‎
‎Nyuma y’uko umubano wabo utangiye kuzamo agatotsi, aba bahanzi bombi bakomeje  gushyira imbaraga mu kuzamura ibihangano byabo, ariko indirimbo ‘Away’ bahuriyemo yakomeje gufata imitima y’abakunzi b’umuziki.
‎
‎Gusomana kwabo ku rubyiniro byasize benshi bibaza niba baba bagiye kongera gusubukura umubano wabo cyangwa se ari igikorwa cyakozwe kubera kwishimira umuziki wabo bakoranye.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Davido yageze i Kigali habura amasaha macye ngo aririmbire abafana be

Next Post

Cynthia Umulisa Agarukanye imbaraga mu muziki

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

by Alex RUKUNDO
3 hours ago

Impaka ku busabe bwa kivy’ubuto hagati y’umuraperi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats  , David Adeleke wamenyekanya nka Davido, zasubiye rudubi...

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

by Alex RUKUNDO
4 hours ago

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria wamamaye cyane, mundirimbo zigiye zitandukanye, Kizz Daniel, yagaragaje ko abayeho nk’umuntu ikennye nyuma yo gusobanukirwa ko...

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye  imbere y’Imana

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

by Alex RUKUNDO
5 hours ago

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, habaye ubukwe bw’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Noyo Bosco,...

Next Post
Cynthia Umulisa Agarukanye imbaraga mu muziki

Cynthia Umulisa Agarukanye imbaraga mu muziki

Rickman Manrick yashyize umucyo ku bihuha bimaze iminsi bivugwa

Rickman Manrick yashyize umucyo ku bihuha bimaze iminsi bivugwa

Cinderella Sanyu yagiriye inama abahanzi bakizamuka

Cinderella Sanyu yagiriye inama abahanzi bakizamuka

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA
Imyidagaduro

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo
Imyidagaduro

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye  imbere y’Imana
Imyidagaduro

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda
Ubuzima

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.