Umuhanzi w’Umunya-kKenya akaba n’umwanditsi w’indirimbo nsetse akanaba n’ucuranzi wa gitari, Bien-Aimé Baraza, yavuze ko Joshua Baraka ari we muhanzi akunda cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, detse akana mufata nk’umuhanzi ufite ejo hazaza heza ku rwego mpuzamahanga.
Bien yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cya Mic Chequepodcast, aho yavuze ko Joshua Baraka yasobanukiwe uburyo bwiza bwo kwigarurira imitima y’abantu bingeri zitandukanye mu muziki no kuzihara binyuze mu buhanga bwe, ibintu byamugiriye akamaro gakomeye mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.
Bien yasabye abandi bahanzi b’Abanya-kenya kumwigiraho, abasaba kudatuza cyangwa ngo bishimire ntsinzi baba bagezeho, avuga ko kiremwa muntu hakiva kikangera gihora kishimira gutsinda bityo ko batangomba gutuza ngo baryame, ahubwo bakwiye gushyira imbaraga mu kwagura ibikorwa byabo no kumenyekanisha impano zabo hanze y’igihugu.
Ati: “Joshua Baraka ni we muhanzi nkunda cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, kandi ni we dukwiye kwigiraho. Akora nk’umuntu uzi icyo ashaka, ariko na we ajya ajyira ibihe bomugora, gusa abyungukiramo rimwe na rimwe.”
Yakomeje avuga ati: “Njya mbwira inshuti zanjye z’abahanzi ko igihe zitangiye kubona amafaranga, bakwiye kujya abatembera mu bihugu nka London bakagerageza indi mirima mishya y’umuziki (nshuti shya) bakagrageza kwaguka, bagashaka uko babona umwanya. Ibyo ni byo Joshua Baraka akora; ntiyishimira guhora ahantu hamworoheye gusa.”
Bien yanavuze ko Joshua yafunguye ibitaramo bye mu rugendo rwe muzika (tour) yakoze, aho yavuze ko nubwo benshi bamukunda batamuzi, abamubonye ku rubyiniro bose bahita bamukundira icyo.
Yasoje agira ati: “Ndetse urwenya rwe ruruta umuziki we; ni umuntu usekeje cyane kandi ukunda gusetsa abantu.”








