Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa 23 Gicurasi 2025, aho aje gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo gikomeye kizabera muri Kigali Universe kuri iki Cyumweru, tariki 25 Gicurasi 2025.
Mbere y’uko ahaguruka i Kampala, amakuru yari ahari yavugaga ko Chameleone yari buze kugera i Kigali ari kumwe na murumuna we Weasel ndetse n’umugore wa Weasel, Teta Sandra, n’abana babo. Nyamara, ibintu ntibyagenze uko byari byitezwe. Teta Sandra n’abana be nibo ba mbere basohotse ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, mu gihe abanyamakuru n’abandi bari bategereje kubona Chameleone na Weasel.
Jose Chameleone yaje gusohoka mu kibuga cy’indege ari wenyine, agaragaza umujinya ndetse nta n’umwe yashakaga kuvugisha, yaba abanyamakuru, abakobwa bari bateguwe kumuha indabyo, ndetse n’abandi bakunzi be barimo DJ Pius. Ni umwe mu basore be bari baje kumwakira, banyuze inzira y’ubutaka, gusa ni we wenyine bavuganye, amufasha kugera ku modoka ye ahita yigendera.
Nyuma yo kuva i Kanombe, byamenyekanye ko Weasel, murumuna wa Chameleone, indege yamusize, ndetse Chameleone ubwe yari afite umunabi kubera urugendo rutoroshye yagize. Indege yagombaga kumugeza i Kigali yahagurutse itinze, bituma bajya kunyura muri Kenya mbere yo kugera mu Rwanda, urugendo rwagombaga kumara iminota 45 rumara amasaha menshi.
Nubwo urugendo rutamworoheye, Chameleone yari afite urukumbuzi rukomeye rwo kongera kugera i Kigali, nk’uko yabigaragaje ubwo yari agihaguruka muri Uganda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga agira ati: “Ndi mu kirere ngiye mu rugo mu Rwanda.” Uyu muhanzi w’icyamamare mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba yaherukaga mu Rwanda tariki 4 Kanama 2018, mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali.

Chameleone yari yitezwe mu gitaramo cyari kuba tariki 3 Mutarama 2025, ariko cyaje gusubikwa ku munota wa nyuma kubera ikibazo cy’uburwayi yari afite ubwo yari muri Amerika kwivuza.
Ku rundi ruhande, Teta Sandra, umugore wa Weasel, nawe yongeye kugera i Kigali aho yaherukaga mu 2023, mbere y’uko asubira i Kampala asanzeyo umugabo we bafitanye abana babiri.
Abakunzi ba muzika by’umwihariko abafana ba Jose Chameleone, biteguye igitaramo cy’amateka kuri iki Cyumweru, aho uyu muhanzi uzwiho ubuhanga n’amateka akomeye azataramira muri Kigali Universe. Nubwo urugendo rwe rwatangiye rufite imbogamizi, biragaragara ko Chameleone afite inyota yo kongera guhura n’Abanyarwanda no kubataramira mu buryo budasanzwe.
Twifurije Jose Chameleone urugendo rwiza n’igitaramo cyiza i Kigali!