Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, ari mu byishomo byinshi nyuma yo kugenda neza kw’igikorwa cyo kumubaga ijisho ry’iburyo, ijisho ryari ryatangiye gutakaza ubushobozi bwo kureba.
Ku wa Kabiri tariki 17 Gashyantare 2026, Chameleone yatangaje aya makuru kuri Instagram, agaragaza umunezero n’amashimwe ku Mana no ku baganga bamubaze. Mu butumwa bwe yagaragaje ko yari hafi gutakaza ubushobozi bwo kureba ku jisho rye ry’iburyo, akaba yaraburiwe n’abaganga kugira ngo bamubage vuba batarinze ko ikibazo cyakomera.
Itsinda ryayoboye igikorwa, rya rikuriwe na Dr Ludovica Tindebwa, rikorera mu Ibitaro bya Kampala Eye & Lasik Hospital i Kampala, bizwiho gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kuvura indwara z’amaso.
Chameleone yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto ye ari ku buriri bwa kliniki, agaragaza inseko nubwo yari apfutse ijisho rye.
Ibi bije mu gihe uyu muhanzi atari mu bihe byiza by’ubuzima. Mbere yaho yari yaravuwe indwara ya “acute pancreatitis” akajyanwa kuvurirwa mu mahanga, umuhungu we akabwira itangazamakuru ko se yari amaze igihe arwana n’iyo ndwara, ndetse anaburira abantu ku ngaruka zikomeye z’inzoga ku buzima.
Nubwo yagiye ahura n’ibihe bikomeye, abakunzi ba Chameleone bakomeje kumwereka urukundo, bamwifuriza gukomera no gusubira vuba mu buzima busanzwe n’umuziki bamukundamo.







