Ku bantu benshi, uburiri bufatwa nk’ahantu h’ikiruhuko n’umutekano, aho umuntu ashyira umutwe akaruhuka nyuma y’umunsi muremure. Nyamara, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko uburiri duryamamo bushobora kuba ahantu hihishe ikibazo gikomeye ku buzima, cyane cyane iyo isuku yabwo ititabwaho uko bikwiye.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko umuntu amara hafi kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwe aryamye, bigatuma amashuka, imisego n’ibiringiti biba hafi y’umubiri igihe kirekire. Ibi bituma bigira uruhare runini mu kwakira no kubika umwanda, udukoko duto (microbes), bagiteri na fungi, akenshi tutabona n’amaso.
Mu gihe turyamye, umubiri wacu usohora ibyuya, amavuta yo ku ruhu, amacandwe n’utundi turemangingo duto tw’uruhu dupfa buri munsi. Ibyo byose biba ifunguro ryiza ku dukoko dutandukanye twibumbira mu buriri. Nk’uko abashakashatsi babivuga, umuntu ashobora gutakaza uturemangingo tw’uruhu tugera kuri za miliyoni ku munsi, tugakomeza kwiyongera mu byo aryamaho iyo bidameshwa kenshi.
Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu bitandukanye bwagaragaje ko no mu mashuka asa neza, ashobora kuba arimo bagiteri nyinshi cyane, harimo izisanzwe ku ruhu rw’abantu nka Staphylococcus. Nubwo zimwe muri zo zitagira ingaruka ku bantu bafite ubudahangarwa bwiza, ku barwayi, abana bato, abasaza n’abantu bafite indwara z’ubuhumekero, zishobora gutera indwara z’uruhu, umusonga n’izindi ndwara zandura.
Ikibazo kirushaho gukomera ku misego, kuko ari yo iba hafi cyane y’umunwa n’amazuru. Ubushakashatsi bwerekanye ko imisego imaze igihe kinini idahindurwa ishobora kuba icumbi rya fungi nka Aspergillus, ishobora gutera allergie, asima, sinizite n’indwara zikomeye z’ibihaha ku bantu bafite ubudahangarwa bwagabanutse.

Abahanga bavuga ko umusego uba ufite ubushyuhe n’ubuhehere buri hejuru buri joro, bitewe n’umutwe w’uwuryamyeho, bigatuma ari ahantu heza ho gukurira udukoko. N’iyo imisego imeshejwe amazi ashyushye, hari fungi zishobora kwihanganira ubushyuhe kandi zigakomeza kubaho.
Ibi byose bigaragaza ko isuku y’uburiri atari ikibazo cyo kugira isuku isanzwe gusa, ahubwo ari ikibazo cy’ubuzima rusange. Abaganga n’abahanga batanga inama yo:
- Kumesa amashuka n’ibiringiti nibura rimwe mu cyumweru
- Gukoresha amazi ashyushye n’ipasi aho bishoboka
- Guhindura imisego buri myaka ibiri ku bantu bazima, cyangwa kenshi ku bafite indwara z’ubuhumekero
- Kwitondera kuryamana n’amatungo yo mu rugo mu buriri
- Kuryama umaze kwiyuhagira no gukuraho maquillage n’umwanda wo ku mubiri
Ku bantu bafite asima, allergie, indwara z’ibihaha cyangwa ubudahangarwa bw’umubiri buri hasi, gusuzugura isuku y’uburiri bishobora guteza ingaruka zikomeye, zirimo indwara z’igihe kirekire zishobora no gushyira ubuzima mu kaga.
Nubwo bitashoboka gukuraho burundu udukoko twose mu buriri, gufata ingamba z’ibanze zo gusukura no guhindura ibiryamirwa kenshi bishobora kugabanya cyane ibyago. Abahanga bemeza ko ku muntu ufite ubuzima bwiza, ibyo bitanga umutekano uhagije, ariko ku barwayi n’abana bato, bikwiye kwitabwaho by’umwihariko.
Isuku y’uburiri ni imwe mu ngingo abantu benshi bafata nk’izoroheje, nyamara ishobora kuba urufunguzo rwo kwirinda indwara zitandukanye no kurushaho kugira ubuzima bwiza mu buzima bwa buri munsi.










