Igisirikare cya Isiraheli cyagabye ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu za kirimbuzi bya Irani kuri uyu wa Kane. Ibi byabaye mu gihe Irani nayo yarashe ibisasu byashegeshe Ibitaro bya Soroka biherereye mu mujyi wa Beersheba, mu majyepfo ya Isiraheli. Iyi mirwano y’indege zo mu kirere imaze gufata indi ntera ikomeye.
Nyuma y’ibi bitero, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko “abayobozi ba Tehran bazabiryozwa ku rugero rwo hejuru.” Minisitiri w’Ingabo za Israel Katz, nawe yavuze ko igisirikare cyahawe amabwiriza yo gukaza ibitero ku bikorwa by’ingenzi bya Irani biri i Tehran, bigamije “kurandura burundu icyago Irani yakomeje itera Isiraheli no gusenya ubutegetsi bw’aba Ayatollah.”
Netanyahu yakomeje avuga ko Isiraheli izakora ibishoboka byose ngo ikureho “ikibazo gikomeye kibangamiye ubusugire bw’igihugu,” yongeraho ko ibi bishobora gutuma ubutegetsi bwa Irani busenyuka.
Mu gihe amahanga akomeje kwibaza niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishobora kwinjira muri iyi ntambara, Perezida Donald Trump yakomeje kwitwara mu buryo butavugwaho rumwe. Ku wa Gatatu yavuze ko “nta muntu n’umwe uzi” icyo azakora, mu gihe ku munsi wabanje yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba ko Irani imanika amaboko, anavuga ku kwica Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei.
Isiraheli yatangaje ko kuri uyu wa Kane yibasiye inganda za Natanz n’iya Isfahan zikora ubushakashatsi ku ngufu za kirimbuzi. Umuvugizi w’igisirikare cya Isiraheli yavuze ko banagabye igitero ku ruganda rwa Bushehr rukora amashanyarazi hifashishijwe ingufu za kirimbuzi, ariko nyuma hasohowe irindi tangazo rivuga ko ayo makuru atariyo nk’uko byari byatangajwe mbere.
Mbere yaho, Isiraheli yari yatangaje ko yibasiye uruganda ruri hafi y’umujyi wa Arak, aho Irani iri kubaka reyakitori (reactor) ikoresha amazi akonje (heavy water). Ibi bikorwa bishobora gutanga plutonium ikoreshwa mu gukora intwaro za kirimbuzi kimwe na uranium yongerawe ingufu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’ingufu za kirimbuzi (IAEA) ryemeje ko rifite amakuru ko reyakitori yibasiwe, ariko rivuga ko nta bintu byanduye (radioactive) byari bihari kandi ko nta bimenyetso by’uko uruganda rukora amazi akonje rwari rwibasiwe.
Isiraheli, ifite igisirikare gikomeye mu karere k’Abarabu, iri mu ntambara nyinshi kuva ku wa 7 Ukwakira 2023 ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero cyatangije intambara yo muri Gaza. Uretse Irani, Isiraheli imaze kwibasira Hamas muri Gaza, Hezbollah muri Libani, ndetse n’Abahouthi muri Yemeni.
Itangazamakuru ryo muri Irani ryahagaritswe n’ubutegetsi kugira ngo ridateza ubwoba rubanda. Nta mibare mishya y’abapfuye iratangazwa, televiziyo y’igihugu ntiyerekana amashusho y’ingaruka z’ibitero, interineti yaraciwe hafi y’uduce twose, kandi abaturage babujijwe gufata amashusho bavuga ko ari mu rwego rwo kwirinda ubutasi.
Arash, umugabo w’imyaka 33 ukorera Leta i Tehran, yavuze ko inyubako iri hafi aho atuye mu gace ka Shahrak-e Gharb yasenywe n’ibisasu. Yabwiye ikinyamakuru Reuters ati: “Nabonye abana batatu bapfuye n’abagore babiri. Ese ni uko Netanyahu yifuza kuturokora? Aratwica. Naturekere igihugu cyacu.”
Isiraheli yasohoye amabwiriza asaba abaturage kuva mu murwa mukuru wa Tehran utuwe n’abaturage basaga miliyoni 10. Ibihumbi by’abantu bamaze kuwuhunga.
Samira, umwana w’imyaka 11 ubu uba hamwe na sekuru na nyirakuru mu mujyi wa Urmia, yavuze ko atagishobora gusinzira. Ati: “ Sinyisinzira kubera gutinya ko bazarasa ku nzu yacu, mama akicwa.”
Mu gihe Isiraheli ikomeje kugaba ibitero bikomeye, ibisasu bya Irani nabyo bikomeje kugwa ku butaka bwayo. Ni ubwa mbere mu myaka myinshi y’intambara ibisasu bya Irani byashoboye kurenga uburyo bwo kubyirinda, bigahitana abaturage bari mu ngo zabo.
Shlomi Kodesh, Umuyobozi w’Ibitaro bya Soroka byibasiwe, yavuze ko igisasu cyashegeshe ibice byinshi by’ibi bitaro, gisiga abantu 40 bakomerekejwe, barimo abaganga n’abarwayi. Ati: “ Turi kugerageza kugabanya abari hano mu bitaro. Ntituramenya niba inyubako zishobora kugwa.”
Abasirikare ba Irani bavuze ko igitero cyari kigamije kwibasira ibigo bya gisirikare n’ubutasi bya Isiraheli biri hafi y’ibyo bitaro. Ariko ubuyobozi bwa gisirikare bwa Isiraheli bwabihakanye, buvuga ko nta kigo cya gisirikare cyari hafi aho, ko ahubwo icyo gitero cyari kigamije kwangiza ibitaro ku bushake.
Ibindi bisasu kandi byaguye ku nyubako y’abaturage mu gace ka Ramat Gan mu burasirazuba bwa Tel Aviv. Yaniv, umuturage w’imyaka 34 uba hafi aho, yavuze ko yumvise igisasu giturika bigatuma inzu abamo ihungabana. Ati: “Biteye ubwoba bwinshi cyane.”
Umwanditsi: Alex RUKUNDO