Umukinnyi wa Sinema nyarwanda Uwimpundu Sandrine uzwi cyane nka Rufonsina, yambitswe Impeta n’umukunzi we, amusaba kubana akaramata.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024 ni bwo Rufonsina yambitswe impeta n’umugabo we Bugingo Janvier wamusabye ko bazabana akaramata undi na we abimwemerera atazuyaje, ni ibirori byabereye ahitwa Ahava River Kicukiro.
Rufonsina utuye mu Mujyi wa Kigali yamenyekanye muri filime ‘Umuturanyi’ akoresheje ururimi rw’Ikigoyi kimwe mu byatumye benshi bamuhanga amaso kuko bitari bimenyerewe.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Clapton Kibonge wahoze ari umukoresha we muri filime yitwa Umuturanyi yasangije abamukurikira amashusho agaragaza agace k’icyo gikorwa.
Yanditse ati:” Ishyuke mukobwa wanjye.”

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Rufonsina asezeye muri filime iyo filime Umuturanyi ari na yo uyu mukinnyi yamenyekaniyemo cyane nka Rufonsina.
Uwimpundu yakinnye muri filime zitandukanye zarimo Umuturanyi, Agahinda ka Liza n’izindi.










