• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

Irani mu nzira igana ku gutunganya uranium ishobora kuvamo igisasu – IAEA iratanga impuruza

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
June 30, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugenzura ingufu za nikleyeri (IAEA), Rafael Grossi, yatangaje ko “mu mezi macye” Irani ishobora kongera gutangira gutunganya uranium ishobora kuvamo igisasu kirimbuzi.

Grossi yavuze ko ibitero by’Amerika byagabwe ku bigo bitatu bya nikleyeri bya Irani mu mpera z’icyumweru gishize byabigizeho ingaruka zikomeye, ariko yongeraho ati: “si burundu.” Ibi yabivuze anyomoza Perezida w’Amerika Donald Trump wari wavuze ko ibyo bigo “byasenywe burundu.”

Ku wa Gatandatu, Grossi yabwiye itangazamakuru ati: “Mvugishije ukuri, nta muntu ushobora kuvuga ko buri kintu cyose cyasibamye ndetse ko nta na kimwe kigihari [cyasigaye].”

Ku itariki ya 13 Kamena, Israel yagabye ibitero ku bigo bya nikleyeri n’ibya gisirikare bya Irani, ivuga ko Irani yari hafi gukora intwaro kirimbuzi. Nyuma yaho, Amerika na yo yinjira muri ibyo bitero, igaba ibisasu kuri za site za Fordo, Natanz na Isfahan.

Kugeza ubu, ingano nyakuri y’ibyangiritse ntiramenyekana.

Ku wa Gatandatu, Grossi yabwiye ikigo cy’itangazamakuru CBS News gikorana na BBC ko mu mezi make Irani izaba ifite “imashini nkeya zatangiye gutunganya uranium ivuguruye.” Yagize ati: “Irani igifite ubushobozi bw’inganda n’ikoranabuhanga… Rero, baramutse babyifuje, bashobora kongera gutangira kubikora.”

IAEA si yo yonyine yagaragaje impungenge ku bushobozi bwa Irani.

Isesengura ry’ibanze ry’ubutasi bw’ingabo z’Amerika (Pentagon), ryagejejwe ku bitangazamakuru muri iki cyumweru, ryerekanye ko ibitero by’Amerika byatinze gahunda ya nikleyeri ya Irani amezi macye gusa.

Trump yagaragaje uburakari bwinshi, avuga ko ibigo bya Irani “byasenywe burundu,” anashinje itangazamakuru kugerageza gutesha agaciro kimwe mu bitero bya gisirikare “byagenze neza cyane mu mateka.”

Kuri ubu, Irani na Israel byari byumvikanye ku gahenge.

Ariko Trump yavuze ko “rwose” azatekereza ku kongera kugaba igitero kuri Irani, nibigaragara ko irimo gutunganya uranium ku kigero gihangayikishije.

Ikigo cya nikleyeri cya Fordo muri Irani ni kimwe mu bigo Amerika yarasheho mu gitero cya nijoro cyo ku wa gatandatu ushize

Ku rundi ruhande, Irani yo yatanze ubutumwa butandukanye ku ngaruka z’ibyo bitero.

Mu ijambo rye ku wa Kane, Umuyobozi w’ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko ibyo bitero “nta kintu gikomeye byagezeho.”

Ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Abbas Araghchi, yavuze ko “ibyangiritse birenze urugero kandi bikomeye.”

Umubano hagati ya Irani na IAEA wacumbagiranye cyane ku wa Gatatu ubwo inteko ishinga amategeko ya Irani yahagarikaga ubufatanye n’uwo muryango. Inteko yashinje IAEA kuba ikorera ku ruhande rwa Israel na Amerika.

Ku wa Gatanu, Minisitiri Araghchi yanditse ku rubuga nkoranyambaga X ko “gutitira kwa Grossi ashaka gusura aharashwe ibisasu, ngo arengera ubuziranenge, ntacyo kuvuga bifite, ahubwo bishobora kuba bifite umugambi mubi.”

Ibihugu bya Israel na Amerika byagabye ibitero kuri Irani nyuma y’uko IAEA ivumbuye ko Irani yarenze ku masezerano yerekeye kudakomeza gutunganya uranium, ku nshuro ya mbere mu myaka 20 ishize.

Irani ikomeje gushimangira ko gahunda yayo ya nikleyeri igamije amahoro, cyane cyane ibikorwa bya gisivile.

Nubwo ubutegetsi bwa Irani bunze ubumwe mu kwanga gukorana na IAEA, Grossi yavuze ko yizeye ko ibiganiro bizashoboka.

Yagize ati: “Ngomba kwicarana na Irani tukabisuzuma, kuko amaherezo ibi byose, nyuma y’ibitero bya gisirikare, bizasaba igisubizo kirambye – kidashobora kugerwaho keretse binyuze muri dipolomasi.”

Mu masezerano ya nikleyeri Irani yasinyanye n’ibihugu bikomeye mu 2015, yemerewe gutunganya uranium ku kigero cya 3.67% – gikoreshwa mu nganda z’amashanyarazi – kandi ntiyemerewe gutunganya uranium muri sitasiyo ya Fordo mu gihe cy’imyaka 15.

Ariko mu 2018, Perezida Trump yakuyemo Amerika muri ayo masezerano, avuga ko adahagije mu gukumira Irani gukora igisasu, ndetse asubizaho ibihano.

Mu kwihorera, Irani yarushijeho kwica ayo masezerano, cyane cyane ku bijyanye no gutunganya uranium.

Mu 2021, Irani yasubukuye gutunganya uranium mu kigo cya Fordo, yongera no kugwiza uranium ifite ubukana bugezweho ku kigero cya 60% – gishobora kuvamo ibisasu 9 bya nikleyeri, nk’uko IAEA ibitangaza.

Impinga

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Umunsi w’Ibyishimo n’akanyamuneza — Abana 20 basoje amashuri y’inshuke muri Nufashwa Yafasha Organization

Next Post

AUSSOM mu kaga ko guhagarara burundu kubera ikibazo cy’amikoro

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Abaturage bo mu Bugereki banze kubyara

Abaturage bo mu Bugereki banze kubyara

by Peacemaker PUNDIT
3 days ago

Ni inkuru itangaje kuyumva cyangwa se kuyibarira abantu bo mu bihugu bibyara nka kumwe bivugwa muri Bibiliya"Mubyare mwuzure isi mube...

Baltasar Ebang Engonga yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo akatirwa imyaka 8

Baltasar Ebang Engonga yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo akatirwa imyaka 8

by Alex RUKUNDO
2 weeks ago

Urukiko rwa Bioko muri Guinea Equatoriale ku wa Gatatu rwakatiye igifungo cy’imyaka umunani Baltasar Ebang Engonga, uwahoze ari umuyobozi ukomeye...

Donald Trump yizeye amasezerano hagati ya Vladimir Putin na Ukraine

Donald Trump yizeye amasezerano hagati ya Vladimir Putin na Ukraine

by Alex RUKUNDO
4 weeks ago

Donald Trump yatangaje ko yizeye ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yiteguye kugirana amasezerano ku ntambara yo muri Ukraine, mu...

Next Post
AUSSOM mu kaga ko guhagarara burundu kubera ikibazo cy’amikoro

AUSSOM mu kaga ko guhagarara burundu kubera ikibazo cy’amikoro

Bob Vylan na Kneecap mu Majwi Akomeye Arwanya Israeli

Bob Vylan na Kneecap mu Majwi Akomeye Arwanya Israeli

Rubavu: Imyemerere y’amadini ituma bamwe bagira isoni zo kugura agakingirizo

Rubavu: Imyemerere y’amadini ituma bamwe bagira isoni zo kugura agakingirizo

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
     

    Loading Comments...