• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, December 1, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

Intambara y’amagambo hagati ya Leta ya Israel n’igisirikare cyayo ku mushinga w’inkambi y’Abanya-Palestine

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
July 15, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Leta ya Israel yisanze mu ntambara y’amagambo n’igisirikare cyayo ndetse n’abanyapolitiki bayo, kubera umushinga mushya wo kubaka inkambi y’Abanya-Palestine mu majyepfo ya Gaza. Ni igitekerezo cyiswe “umujyi w’ubutabazi” (humanitarian city), cyafashwe n’abatari bake nk’uburyo bushya bwo gushyira abaturage mu kato, ndetse bamwe bavuga ko gishobora gufatwa nk’igisubizo cya “concentration camp.”

Uyu mushinga washyizwe ahagaragara mu gihe hakomeje ibiganiro byo kugerageza guhagarika imirwano hagati ya Israel na Hamas. Gusa, uyu mushinga wateje impaka zikomeye ku mpande zombi: Israel yifuza kugumisha igisirikare cyayo mu bice binini bya Gaza harimo n’ahahoze Rafah, aho inkambi shya cyagombaga kubakwa.

Hamas, yo, igasaba ko ingabo za Israel zivanwa ku butaka bwa Gaza. Umuyobozi wayo, Husam Badran, yavuze ko uyu mushinga ugamije kubangamira ibiganiro byo guhagarika imirwano, kandi awugereranya n’igitiyo (ghetto), agace karangwa n’ivangura. Ati:“ Nta Munya-Palestine n’umwe wabyemera.”

Minisitiri w’ingabo wa Israel, Israel Katz, ni we wavuze ko yahaye igisirikare amabwiriza yo gutegura uwo mushinga, aho abantu barenga 600,000 bazimurirwa mu gace kari hagati y’umupaka wa Misiri n’ahitwa Koridoro ya Morag. Nyuma y’aho, abandi baturage bose ba Gaza ngo bazajyanwa aho hantu.

Uwo mushinga watangajwe ubwo Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yari i Washington DC, kandi amakuru avuga ko yawushyigikiye. Ariko uteza impaka mu gihugu imbere.

Ehud Olmert, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel (2006–2009), yamaganye uwo mushinga avuga ko wagira ingaruka zikomeye nk’iz’ubwicanyi bushigiye ku ivaguramoko (ethnic cleansing). Yavuze ko kwimura ku gahato abaturage ba Gaza bizatera akaga, ndetse bisa n’ibyakozwe n’Abanazi.

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Ehud Olmert, yagereranije umushinga n’ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa

Minisitiri w’umurage, Amichai Eliyahu, ntiyabyakiriye neza. Yavuze ko Olmert akwiye gufungwa kubera ayo magambo, anamushinja gukwirakwiza urwango n’ivangura ry’Abayahudi. Yongeyeho ko Olmert asanzwe amenyereye ubuzima bwa gereza kuko yigeze gufungwa azira ruswa.

Nubwo igisirikare ari cyo cyahawe inshingano zo gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga, igisirikare cya Israel cyanenze bikomeye iki gitekerezo. Mu nama y’umutekano yahuje umugaba mukuru w’ingabo, Eyala Zamir na Netanyahu ku cyumweru nijoro, muri iyo nama batonganiyemo ku mugaragaro bapfa uwo mushinga.

Zamir yabwiye abari mu nama ko uwo mushinga ushobora gutwara umutungo munini w’ingabo wari ugenewe ibikorwa byihutirwa, nk’ugufasha imfungwa. Yanavuze ko kwimura abaturage atariyo ntego y’intambara, ndetse ko byanashyira abasirikare mu kaga ko gukora ibyaha by’intambara.

Mu burakari bwinshi Netanyahu, yavuze ko igitekerezo cyatanzwe gikomeye cyane kandi cyatwara igihe kirekire (gishobora kumara amezi menshi cyangwa umwaka), asaba ko hatangwa indi gahunda itanga kuwa Kabiri, ikozwe vuba kandi idahenze.

Minisiteri y’Imari yagaragaje impungenge z’uko uwo mushinga uzatwara shekel miliyari 15 buri mwaka (angana na miliyari 3.3 z’amapawundi), bikaba umutwaro ku ngengo y’imari ya Leta. Ibi bishobora gutuma amafaranga agenewe amashuri, amavuriro n’imibereho myiza y’abaturage aba make cyane, nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru Yedioth Ahronoth.

Uyu mushinga ni umwe mu bikorwa bikomeje gutuma ikibazo cya Gaza gikomera. Uko impande zombi zikomeza gutanga ibisobanuro bitandukanye ku cyerekezo cy’igisubizo, ni ko abaturage bakomeza guheranwa n’ubwoba, ubukene n’ubwimukira bwahato.

Abana bahagaze ku murongo bategereje guhabwa ibiryo mu nkambi y’impunzi ya Nuseirat iri hagati muri Gaza

Impinga

Share2Tweet1Send
Previous Post

Abana basaga miliyoni 30 ku isi bari mu kaga ko kurwara rubeba kubera kudakingirwa

Next Post

Abantu barenga 20 bapfiriye mu mvururu kabereye ahatangiwe imfashanyo mu majyepfo ya Gaza

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Nkosinathi Emmanuel Nathi Mthethwa, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yitabye Imana

Nkosinathi Emmanuel Nathi Mthethwa, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yitabye Imana

by Alex RUKUNDO
2 months ago

Nkosinathi Emmanuel Nathi Mthethwa, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Bufaransa, yasanzwe muri hoteli i Paris yapfuye, iperereza ry’ibanze rikavuga...

Abaturage bo mu Bugereki banze kubyara

Abaturage bo mu Bugereki banze kubyara

by Peacemaker PUNDIT
3 months ago

Ni inkuru itangaje kuyumva cyangwa se kuyibarira abantu bo mu bihugu bibyara nka kumwe bivugwa muri Bibiliya"Mubyare mwuzure isi mube...

Baltasar Ebang Engonga yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo akatirwa imyaka 8

Baltasar Ebang Engonga yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo akatirwa imyaka 8

by Alex RUKUNDO
3 months ago

Urukiko rwa Bioko muri Guinea Equatoriale ku wa Gatatu rwakatiye igifungo cy’imyaka umunani Baltasar Ebang Engonga, uwahoze ari umuyobozi ukomeye...

Next Post
Abantu barenga 20 bapfiriye mu mvururu kabereye ahatangiwe imfashanyo mu majyepfo ya Gaza

Abantu barenga 20 bapfiriye mu mvururu kabereye ahatangiwe imfashanyo mu majyepfo ya Gaza

Trump yahakanye ko ahisha ukuri ku byaha bya Epstein wiyahuriye muri gereza

Trump yahakanye ko ahisha ukuri ku byaha bya Epstein wiyahuriye muri gereza

Maneko wa Ukraine yishwe arashwe amasasu atanu i Kyiv

Umutwe w’iterabwoba “The Base” ukekwaho kwivugana umukozi w’ubutasi wa Ukraine

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda
Imyidagaduro

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana
Amateka

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry
Amateka

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda
Imyidagaduro

Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda

by Alex RUKUNDO
November 30, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.