Leta ya Israel yisanze mu ntambara y’amagambo n’igisirikare cyayo ndetse n’abanyapolitiki bayo, kubera umushinga mushya wo kubaka inkambi y’Abanya-Palestine mu majyepfo ya Gaza. Ni igitekerezo cyiswe “umujyi w’ubutabazi” (humanitarian city), cyafashwe n’abatari bake nk’uburyo bushya bwo gushyira abaturage mu kato, ndetse bamwe bavuga ko gishobora gufatwa nk’igisubizo cya “concentration camp.”
Uyu mushinga washyizwe ahagaragara mu gihe hakomeje ibiganiro byo kugerageza guhagarika imirwano hagati ya Israel na Hamas. Gusa, uyu mushinga wateje impaka zikomeye ku mpande zombi: Israel yifuza kugumisha igisirikare cyayo mu bice binini bya Gaza harimo n’ahahoze Rafah, aho inkambi shya cyagombaga kubakwa.
Hamas, yo, igasaba ko ingabo za Israel zivanwa ku butaka bwa Gaza. Umuyobozi wayo, Husam Badran, yavuze ko uyu mushinga ugamije kubangamira ibiganiro byo guhagarika imirwano, kandi awugereranya n’igitiyo (ghetto), agace karangwa n’ivangura. Ati:“ Nta Munya-Palestine n’umwe wabyemera.”
Minisitiri w’ingabo wa Israel, Israel Katz, ni we wavuze ko yahaye igisirikare amabwiriza yo gutegura uwo mushinga, aho abantu barenga 600,000 bazimurirwa mu gace kari hagati y’umupaka wa Misiri n’ahitwa Koridoro ya Morag. Nyuma y’aho, abandi baturage bose ba Gaza ngo bazajyanwa aho hantu.
Uwo mushinga watangajwe ubwo Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yari i Washington DC, kandi amakuru avuga ko yawushyigikiye. Ariko uteza impaka mu gihugu imbere.
Ehud Olmert, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel (2006–2009), yamaganye uwo mushinga avuga ko wagira ingaruka zikomeye nk’iz’ubwicanyi bushigiye ku ivaguramoko (ethnic cleansing). Yavuze ko kwimura ku gahato abaturage ba Gaza bizatera akaga, ndetse bisa n’ibyakozwe n’Abanazi.

Minisitiri w’umurage, Amichai Eliyahu, ntiyabyakiriye neza. Yavuze ko Olmert akwiye gufungwa kubera ayo magambo, anamushinja gukwirakwiza urwango n’ivangura ry’Abayahudi. Yongeyeho ko Olmert asanzwe amenyereye ubuzima bwa gereza kuko yigeze gufungwa azira ruswa.
Nubwo igisirikare ari cyo cyahawe inshingano zo gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga, igisirikare cya Israel cyanenze bikomeye iki gitekerezo. Mu nama y’umutekano yahuje umugaba mukuru w’ingabo, Eyala Zamir na Netanyahu ku cyumweru nijoro, muri iyo nama batonganiyemo ku mugaragaro bapfa uwo mushinga.
Zamir yabwiye abari mu nama ko uwo mushinga ushobora gutwara umutungo munini w’ingabo wari ugenewe ibikorwa byihutirwa, nk’ugufasha imfungwa. Yanavuze ko kwimura abaturage atariyo ntego y’intambara, ndetse ko byanashyira abasirikare mu kaga ko gukora ibyaha by’intambara.
Mu burakari bwinshi Netanyahu, yavuze ko igitekerezo cyatanzwe gikomeye cyane kandi cyatwara igihe kirekire (gishobora kumara amezi menshi cyangwa umwaka), asaba ko hatangwa indi gahunda itanga kuwa Kabiri, ikozwe vuba kandi idahenze.
Minisiteri y’Imari yagaragaje impungenge z’uko uwo mushinga uzatwara shekel miliyari 15 buri mwaka (angana na miliyari 3.3 z’amapawundi), bikaba umutwaro ku ngengo y’imari ya Leta. Ibi bishobora gutuma amafaranga agenewe amashuri, amavuriro n’imibereho myiza y’abaturage aba make cyane, nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru Yedioth Ahronoth.
Uyu mushinga ni umwe mu bikorwa bikomeje gutuma ikibazo cya Gaza gikomera. Uko impande zombi zikomeza gutanga ibisobanuro bitandukanye ku cyerekezo cy’igisubizo, ni ko abaturage bakomeza guheranwa n’ubwoba, ubukene n’ubwimukira bwahato.
