Mu gitaramo cyo gusoza Giants of Africa Kizz Daniel yari afite insakazamashusho ‘Television ‘ yamufashaga kureba ibiri kubera ku rubyiniro no mu bafana kugirango amenye uko aza kwitwara nagerwaho.
The Ben yari yagizwe umuhanzi muto kuri uwo munsi abanziriza abandi ariko wa muhanzi wagizwe muto yaje kwitwara neza bamwe bavuye I Lagos muri Nigeria yabarushije gushimisha abafana.
Aho rero niho havuye kuba yarifuje gusuhuzanya na The Ben atwara nimero za telefoni ageze iwabo bakomeza kuganira. Kizz Daniel yaje gusaba The Ben ko bakorana indirimbo.
Ese iyi ndirimbo izishyurwa na nde ?
Ubwo The Ben aheruka gukora indirimbo ihenze yari yayihuriyemo na Diamond Platnumz yishyuwe na Coach Gaël.
Amakuru ahari avuga ko ibyayigiyeho yose bibarirwa muri miliyoni 100 Frw.Nta yindi ndirimbo yari yakora iri kuri urwo rwego kuko izo akora ku giti cye ziba ziri muri miliyoni 5 Frw.
Kizz Daniel akora indirimbo zihenze kuko ni umwe mu bahanzi bakora indirimbo zifite amashusho ahenze kandi zigakundwa cyane. Mu 2022 yakoranye na Tecno Miles iyitwa’Buga’ yakozwe na T.G Omori usanzwe uzwiho gukora amashusho y’ibyamamare muri Nigeria. Iyo ndirimbo yagiyeho ibihumbi 22 by’amadolali y’Amerika.
Ni miliyoni 31 z’amanayira.Kuri ubu igiciro cyo gukora amashusho y’indirimbo cyarazamutse cyane kuko ntiyakongera gukoresha ayo yakoresheje mu 2022.
Kugirango indirimbo ya The Ben na Kizz Daniel byasaba ko bose bafatanya kuko nubwo Kizz Daniel akeneye isoko ryo mu Rwanda na The Ben akeneye kurenga akarere ka Afurika y’i Burasirazuba.
Mu gihe The Ben yaba atiteguye kugira ibyo atanga kugirango indirimbo ikorwe biragoye ko Kizz Daniel yakwishyura byose.
Ariko kandi The Ben arebye imibare n’izina rya Kizz Daniel ntiyakazagira impungenge mu gushora kuri iyo ndirimbo cyangwa se agashaka umuterankunga dore ko indirimbo ari nawe yagirira umumaro kurusha Kizz Daniel.







